Noopja yavuze ku mubano we na Element uvugwamo agatotsi

Noopja yavuze ku mubano we na Element uvugwamo agatotsi

 May 22, 2024 - 07:47

Nduwimana Jean Paul uzwi nka Noopja washinze Country Records, yatangaje ko nubwo Element batandukanye mu buryo butari bwiza ariko we aramutse amurwanyije yaba ari igicucu kuko ari umwana we kandi ahora amwifuriza ibyiza gusa.

Ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo Rwanda, Noopja yanyomoje abavuga ku mbuga nkoranyambaga ko arwanya Element bitewe n’uburyo yagiyemo bitanyuze mu nzira z’umucyo ndetse agahita yerekeza mu nzu bahanganye muri iyi minsi avuga ko yaba ari igicucu aramutse amurwanyije.

Noopja yavuze ko nubwo Element yavuye muri Country Records atari no mu gihugu yewe ari no mu bihe bitari bimworoheye byo kubura umuvandimwe we, aho yari akekeye abantu hafi ye, ariko kuba yarahisemo kugenda kuriya ari uburenganzira bwe ndetse n’umutima nama we ariko nta kibazo amufiteho.

Akomeza avuga ko yaba ari igicucu aramutse ashatse kurwanya Element kuko ari umwana yareze kuva ku ntangiriro akamugeza hejuru, ndetse ahamya ko uwo bahura wese akabwira Element ko Noopja nta gaciro afite, ashobora kumutangira ubuhamya kuko azi ibyo yamukoreye.

Yagize ati “Ndamutse ndwanyije Element naba ndi igicucu kuko ni umuhungu wange, ni umwana nareze kuva ku ntangiriro kugera hejuru, uwo bahura wese akamubwira ati ‘Noopja nta gaciro afite’ ariko Element we aba azi ko anitwa Element kubera Noopja.”

Noopja avuga ko nta kibazo na kimwe afite kuri Element ko ahubwo ari no mu bantu asabira umugisha kandi yifuriza ibyiza buri munsi, nta nubwo ari umuntu warakarira umwana ko ateye imbere.

Ibi yabigarutseho nyuma y’uko hamaze iminsi hari impaka z’urudaca hibazwa uwaba yarazanye injyana ya AfroGako hagati ye na Element, aho wasangaga buri wese avuga ko ari iye.

Noopja yavuze ko yaba ari igicucu aramutse arwanyije Element kandi ari umwana we