Nigeria: Burna Boy ayoboye abahanzi b'ibihe kuri Apple music

Nigeria: Burna Boy ayoboye abahanzi b'ibihe kuri Apple music

 Oct 1, 2023 - 14:25

Urubuga rwa Apple music rwasohoye abahanzi batanu b'ibihe byose baturuka muri Nigeria, aho Burna Boy yanikiriye abarimo Davido.

Umuziki wo muri Nigeria ukomeje kwamamara ku isi yose binyuze mu bahanzi batandukanye bo muri iki gihugu bakomeje gukora amateka mu bice bitandukanye by'isi. Indirimbo z'abahanzi barimo Davido, Rema n'abandi, zikomeza kuzamura ibendera rya Nigeria mu bihugu bitandukanye, ndetse n'imbuga zicuruza umuziki zikinjiza cyane kubera Nigeria.

Kuri ubu, urubuga rucuruza umuziki rwa Apple music, rwasohoye abahanzi b'ibihe byose kuri urwo rubuga ariko baturuka muri Nigeria.

1. Burna Boy: Damini Ebunoluwa Ogulu amazina nyakuri ya Burna Boy, akaba ari we uru rubuga rwashyize ku mwanya wa Mbere. Uyu musore wegukanye Grammy Awards, akaba yaratangiye kumenyekana mu 2012, ariko agafata neza mu 2018. Magingo aya, alubumu aheruka gusohora yise "I Told Them" iri muziri guca ibintu ku isi.

2. Wizkid: Apple music ikaba yagaragaje ko uyu mugabo wegukanye Grammy Awards, aza mu bahanzi b'ibihe byose, binyuze mu ndirimbo ye "Essence" yafatanyije na Tems ikaba yaranabaye n'indirimbo yumvishwe cyane kuri urwo rubuga.

Burna Boy ayoboye abahanzi b'ibihe byose kuri Apple music baturuka muri Nigeria

3. Davido: Umuhanzi David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido, ari ku mwanya Gatatu, aho magingo aya alubumu yise "Timeless" yasohoye muri Werurwe 2023, ikomeje kubica bigacika ku mbuga zinyuranye. By'umwihariko indirimbo "Unavailable" iri kuri iyo alubumu, ikomeje kubyinwa hirya no ku isi.

4. Rema: Divine Ikubor uzwi nka Rema, nawe ari kuri uru rutonde, aho indirimbo "Calm down" yafatanyije na Selena Gomez yabaye indirimbo y'impeshyi aha kuri Apple music, ari nabo bakoze uru rutonde rw'ibihe byose. Iyi ndirimbo kandi, ikaba yarakoze amateka anyuranye ndetse ikaba yarananditswe muri Gunness World Record.

5. Asake: Ahmed Ololade amazina nyakuri ya Asake, niwe wapfundikiye urutonde rw'abahanzi b'ibihe byose kuri Apple music ariko baturuka muri Nigeria. Uyu musore wamamaye mu ndirimbo nka "Amapiano" ndetse akaza no kuzuza sitade 02 Arena i London mu minsi ishize, nawe ari mubahagaze neza muri ibi bihe.