Nicki Minaj n'umugabo we kwikuraho icyasha bikomeje kuba ingume

Nicki Minaj n'umugabo we kwikuraho icyasha bikomeje kuba ingume

 Jun 30, 2023 - 08:05

Nyuma yuko umugabo wa Nicki Minaj, Petty, yagiye ashinjwa ibyaha by'ubusambanyi, kugeza ubwo yandikwa no mu gitabo cy'abanyabyaha ruharwa, gusukura izina rye bikomeje kugorana

Umugabo wa Nicki Minaj, Kenneth “Zoo” Petty, ntiyashoboye kuvana izina rye mu gitabo cy’abakoze ibyaha bishingiye ku gitsina muri New York, nubwo hagaragaye ibimenyetso simusiga. RadarOnline ivuga ko Petty aherutse kumenyesha umucamanza w’urukiko rw’ikirenga ku cyemezo yafashe cyo gukuraho ikirego cye ku ishami rya Leta ry’i New York ishami rishinzwe ubutabera mpanabyaha. Ibi bibaye nyuma y’uko yari yabanje kuvuga mu 2021, ko atigeze amenyeshwa ibijyanye n’iburanisha ryo mu 2004.

Kenneth Petty wamaze kwandikwa mu gitabo cy'abasambayi ruharwa, kwikurayo bikomeje kuba ingume 

Petty arimo kugerageza gusukura izina rye ryahindanye biturutse ku ifungwa rye kubera ibyaha bitandukanye hagati ya 2003 na 2013. Mu 1995, afite imyaka 16, yakatiwe imyaka ine muri gereza nyuma yo gushaka gufata ku ngufu. Jennifer Hough, umugore wamushinje, ni we wahohotewe muri urwo rubanza. Petty yavuze ko ibi bintu byamuzeho ingaruka nyinshi.

Icyakora, guverinoma yarwanyije cyane ibyo Petty avuga, ibihakana ko ari nta shingiro bifite kandi itanga inyandiko-mvugo y'iburanisha igaragaza ibyabaye. Nkuko guverinoma ikomeza ibivuga, Petty yari ahagarariwe n'abamwunganira mu gihe cyo kumva itegeko rigenga iyandikwa ry’abanyabyaha, aho umwunganira yemeje umwirondoro we akavuga ko Petty atigeze yanga ko agirwa umunyabyaha wo mu rwego rwa 2. Guverinoma yashimangiye ko kuba Petty yari  ahari ndetse n’ibyo abamwunganira bavuze kuri dosiye, byagaragaje ko atari ngombwa ko akurwa mu gitabo.

Petty arimo gushaka guhanagurwaho ibyaha by'ubusambanyi 

Bidatinze, itsinda ryemewe n'amategeko rya Petty ryatanze ibyangombwa bivuga icyemezo cyabo cyo kuva mu rubanza. Bavuze ko Petty, kubera ko icyo gihe yari muto cyane, bishoboka ko yari yataye umutwe. Itsinda rye ry’abanyamategeko, ryatangarije New York Daily News ko bashingiye ku magambo ya Petty, bizera ko yibagiwe kwitabira iburanisha, aho kuba yarabyishe nkana

Mu 2021, uwahohotewe na Petty, Jennifer Hough, yatanze ikirego cye bwite ku bashakanye, abashinja na bagenzi babo ko bamuhohoteye bagerageza kumuhatira guhagarika ibirego bye. Hough yavuze ko bamuhaye 500 by'amadolari, ariko akanga. Nubwo Hough yahagaritse ibirego byose arega Nicki Minaj, ikirego cye kuri Petty kiracyakomeza.

Gutera utwatsi ikifuzo cya Petty, bibaye mu gihe hari n'ikirego cyatangijwe n’abaturanyi babo, gisaba ko abashakanye bava mu nzu yabo ya miliyoni 19.5 z’amadolari ya Hidden Hills kubera impungenge bafite ku byaha by’ubusambanyi biregwa Petty. Icyo kirego kivuga ko Petty, uregwa ubusambayi bwo ku rwego rwa gatatu, yahamijwe icyaha cyo gushaka gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 16 kandi ko hari amahirwe menshi yo gusubira. Iki kirego kandi, kigaragaza ifatwa rye muri Nyakanga umwaka ushize azira ko atiyandikishije nk'umusambanyi muri Californiya. Abaturanyi bagaragaza impungenge ku mibereho myiza y’abana n’abagore.

Nicki Minaj yakuweho ibyaha, ariko umugabo we bikomeje kugorana 

Mu ntangiriro, Kenneth Petty yari afungiye mu rugo, nyuma abashinjacyaha babona ko bidahagije. Bavuze ko umuryango ukize ugaragaramo ibyiza nka pisine, sitidiyo y'umuziki igezweho, hamwe n’inbuga ngari, babona atari igihano kuba umutu yahafungirwa. Ahubwo, basabye igifungo cy'amezi 15, imyaka itanu yo gufungurwa ariko acungirwa hafi, n'ihazabu y'amadolari ibihumbi 55 nk'igihano cy'ibikorwa bya Petty.