Neymar nawe yahisemo inzira y'ifaranga

Neymar nawe yahisemo inzira y'ifaranga

 Aug 15, 2023 - 15:28

Neymar Jr yamaze kwerekeza mu ikipe ya Al-Hilal yo muri Saudi Arabia yasinyiye imyaka ibiri, akaba azajya ahembwa asaga miliyoni £130.

Neymar jr yari umwe mu bakinnyi bari bitezweho kuzasimbura Ronaldo na Messi ku ruhando rw'isi muri za 2014, ariko kuva uyu musore yajya muri PSG mu 2017 aguzwe miliyoni £198 inzozi ze zatangiye kujya ahabi.

Muri iyi kipe yagiriyemo ibihe bitari byiza ugereranyije n'uko yari yitezwe ndetse n'amafaranga yari amaze kugurwa atarigera agurwa undi mukinnyi ku isi kugeza uyu munsi, ndetse aganzwa n'imvune aho yasibye imikino ijya kungana n'iyo yakiniye PSG.

Byakomeje kuba bibi mu myaka ibiri ishize ubwo mushuti we Lionel Messi yamusangaga muri PSG, bituma hatangira kubaho kutumvikana hagati y'aba bagabo babiri n'umufaransa Kylian Mbappe.

Ku myaka 31 nawe ahisemo kwerekeza muri Saudi Arabia, ariko bivugwa ko ashaka kuhakina  imyaka ibiri akagaruka i Burayi, dore ko agiye yifuzwaga na FC Barcelona yavuyemo.