Nasty C avuga ko Amapiano na Afrobeats hari uburyo zifite umwimerere cyane mu bijyanye n'ibicurangisho n'amajwi, ndetse avuga ko abaraperi bibeshyera cyane.
Mu byo Nasty C ashinja abaraperi bagenzi be harimo no kuba abenshi bibeshyera ubukire badafite, ariko ngo n'ubwo avuga ibi ntabwo ateganya guhindura injyana akora.
Mu mashusho yakomeje gukwirakwizwa ku rubuga rwa X, Nasty C yagize ati:''Afrobeats n'Amapiano ni injyana nziza kurusha Hip-Hop. Reka igitiyo tucyite igitiyo(tureke kubeshyanya).
''Icyo mvuga, birumvikana hari indirimbo zimwe za Afrobeats n'Amapiano aho amajwi aba aremereye, aba bajama nta mwanda bavuga. Aba yivugira nyash igihe kinini. Ariko ibicurangisho biba bihindagurika, amajwi y'umwimerere, abantu bashobora no kuririmba, uwo niwo muziki. Umuziki wabo uzahoraho.''
Yakomeje ati:''Hip-Hop turibeshyera cyane. Si ndi kugerageza kugaya Hip-Hop. Nkunda Hip-Hop. Ndi Hip-Hop kugeza indani. Ndi Hip-Hop kugeza mfuye. Ariko hip-hop tuba dukina imikino iraho itumvikana aho buri wese yigira umukire, akigira ibandi.
''Ndambiwe kumva abavuga ibyo gutagaguza amafaranga mu ndirimbo. Mba mvuga nti wa muntu we nta mafaranga watanze. Ceceka.''
Nasty C n'ubwo avuga ibi ku njyana ya hip-hop ni umwe mu bayoboye muri iyi njyana ku mugabane wa Africa, ariko ntahisha ibyo atemeranya na bagenzi be n'ubwo avuga ko atazahindura injyana.
Nasty C ntiyemeranya n'imiririmbire y'abaraperi bagenzi be
