Murumuna wa Sharon Gatete mu nzira zo gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Murumuna wa Sharon Gatete mu nzira zo gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana

 Dec 9, 2025 - 17:08

Murumuna w’umugore wa Chryso Ndasingwa, Gatete Shekhinah yatangiye gutera intambwe zo gutangira kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aho yahereye mu irushanwa ry’abana bo mu mashuri yisumbuye ngo rimutere ingabo mu bitugu.

Uyu mwana ukiri muto ariko ufite impano idasanzwe, yavuze ko yifuza gukorera Imana abinyujije mu kuririmba kuko abikomora ku muvandimwe we Sharon Gatete ndetse n’iwabo akaba ari mu batambyi.

Mu rwego rwo gushaka intangiriro nziza zo gutangira umuziki, Gatete Shekhinah yahereye mu marushanwa y’abana biga mu mashuri yisumbuye mu bigo bitandukanye nka Kigali Christian Scool, Glory Academy, World Mission High School na Rivierra High School.

Iri rushanwa ry’aba bana ryiswe “The Golden Mic Challenge” riri kuba ku nshuro ya mbere, rigamije kurebera hamwe abana bafite impano haba mu kuririmba, kubyina no kuvuga imivugo ariko byose bishingiye ku ijambo ry’Imana.

Umuyobozi wa Ingoma Art, Albert Iradukunda avuga ko bahisemo gutoranya abana ngo bagaragaze impano zabo bifashishije ijambo ry’Imana ari uko bagira ngo babatoze inzira bakiri bato.

Ati “Ijambo ry’Imana riravuga ngo, Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, Azarinda asaza atarayivamo. (Imigani 22:6). Niyo mpamvu natwe twahisemo inzira yo kubatoza kuvuga ijambo ry’Imana.”

Avuga ko hari abo bashobora kuba barazingitiranye, yavuze ko nta mwana bigeze baheza muri aya mahirwe y’amarushanwa ahubwo icyo bakoze ari ukubatoza inzira yo kunyuramo bityo n’uwaza muri ayo marushanwa avuga ijambo ry’Imana nta kibazo.

Umwana uzabasha kugira amhirwe yo kwegukana iri rushanwa, azahabwa amafaranga Miliyoni azakoresha ibyo ashaka ariko na none hari abazakorerwa indirimbo bahuriyemo ishobora kubatinyura bakaba bakomereza aho bakora izabo.

Gatete Shekhinah yatangiye gutera intambwe zo gutangira kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

Umuyobozi wa Ingoma Art, Iradukunda Albert