Ishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020, yongeye guhamya ko kugeza kuri uyu munsi wa none atarabasha kwakira ko yambitswe impeta na Micahel Tesfay.
Miss Naomie yatakagije umukunzi we Micahel Tesfay
Ibi uyu munyarwandakazi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, aho yavuze ko bitewe n'ibyiyumvo yagize uriya munsi yambitsweho impeta, ngo amagambo yibuka mu byo umukunzi we yavuze byose ni "Will you marry me?" byonyine.
Miss Naomie ubwo yabazwaga uburyo asobanura umukunzi weTesfay mu magambo make, yavuze ko ari umusore ufite ikinyabupfura, ukunda Imana, wicisha bugufi, umukunda ndetse utameze nk'abandi bose.
Miss Naomie yatangaje ko we n'umukunzi we barimo kwitegura ubukwe
Si ibyo gusa kandi, kuko Naomie yanatangaje avuga ko imiryango yombi irimo kwitegura ubukwe bwabo, buzaba mu kwezi kwa 12 k'uyu mwaka.
