Maguire yavuze icyo azakora nakomeza kubura umwanya muri Man.Utd

Maguire yavuze icyo azakora nakomeza kubura umwanya muri Man.Utd

 Oct 13, 2023 - 16:07

Myugariro wa Manchester United Harry Maguire yatangaje ko nakomeza kutabona umwanya wo gukina muri iyi kipe azashaka ahandi yerekeza.

Umwongereza Harry Maguire ni umwe mu bakinnyi ba Manchester United batigeze bagubwa neza n'iza ry'umuhorandi Erik Ten Hag, kuko yahise atakaza umwanya wo gukina haba muri Premier League n'ayandi marushanwa iyi kipe ikina.

Si ibyo gusa kuko uyu mugabo w'imyaka 30 yambuwe igitambaro cyo kuyobora bagenzi be yari amaranye imyaka isaga itatu, ndetse abafana b'iyi kipe bakaba badahwema kugaragaza ko bifuza ko yakwerekeza ahandi.

Gusa uyu myugariro uri mu ikipe y'igihugu y'u Bwongereza kuri ubu we avuga ko akeneye guhabwa umwanya wo gukina nk'uko byahoze, dore ko avuga ko mu mikino mike yahawe umusaruro we ari mwiza.

Maguire ati:"Urebye imikino nka 15 - 20 mperuka kubanza mu kibuga mu ikipe yange n'ikipe y'igihugu, nkwiye kwicara hano nkavuga ko nishimiye uko nitwaye. Imibare yange kuri uyu mutoza(Ten Hag) irivugira. Ntabwo nabanje mu kibuga imikino nifuzaga, ariko umusaruro wange igihe nakinnye uri hejuru.

"Birumvikana hari igihe nashoboraga gukora neza nkafasha ikipe. Nshobora gukora ibyo nakoraga ubwo nazaga mu ikipe...gufasha kubona umusaruro mwiza.

"Icyo nshaka ni gufasha ikipe, nshaka gufasha ikipe kuva muri ibi bihe irimo."

Ku wa Gatandatu ushize nibwo Harry Maguire yabanjemo umukino wa mbere muri shampiyona 2023/2024 ndetse anatanga umupira wavuyemo igitego cyahesheje intsinzi ikipe ya Manchester United, gusa nta kizere ko azabanzamo umukino utaha ubwo Raphael Varane azaba yagarutse.

Uyu myugariro yakomeje avuga ko atariwe ufata umwanzuro w'ubanza mu kibuga, ariko avuga ko nakomeza kubura umwanya wo gukina azabiganiraho n'ubuyobozi hakagira igikorwa.

Ati:"Nshaka kurwanira umwanya wange ariko, birumvikana, umwanya wo gukina ni ingenzi cyane kuri nge. Si umwanzuro wange kuba natangira umukino utaha, ibyo simbyizeye. Mu byumweru biri imbere nzareba uko bizagenda.

"Ntabwo ngiye kwicara hano ubuzima bwangw bwose nkina rimwe mu kwezi, nibikomeza nge n'ikipe tuzicara tugirane ibiganiro. Nshaka gukina umupira w'amaguru."

Mu mpeshyi ishize Maguire yari mu bakinnyi bashyizwe ku isoko ariko igurwa rye riragorana birangira agumye muri iyi kipe.

Ikipe ya West Ham United niyo yagaragaje kumwifuza ndetse yemera kumutangaho miliyoni 30 z'amapawundi, ariko inanirwa kumvikana na Manchester United kuko yo yifuzaga miliyoni 40, kimwe cya kabiri cya miliyoni 80 yaguzwe ava muri Leicester City mu 2019.

Maguire akomeje gusaba guhabwa umwanya wo gukina