Visi Perezida wa Newell’s, Juan Manuel Medina, yabwiye itangazamakuru ryo muri Argentine ko iyi kipe iri gukora ku mushinga ugamije ko Messi yakwambara umwambaro wa La Lepra mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2027, n’ubwo nta cyemezo kirafatwa gihamye.
Medina yasobanuye ko uyu mushinga utareba gusa umupira w’amaguru, ahubwo ugamije guteza imbere umujyi wa Rosario, intara ndetse n’umupira w’amaguru muri Argentine muri rusange. Yavuze ko byose bizashingira ku bushobozi bwo gutanga ibikorwa remezo byiza n’ikipe ihatana ku rwego rwo hejuru.
N’ubwo Messi afite amasezerano na Inter Miami azarangira mu 2028, ubuyobozi bwa Newell’s bwemeje ko bwamaze kugirana ibiganiro n’abantu ba hafi buyu rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Argentine. Perezida mushya w’iyi kipe, Ignacio Boero, ni we wagize uruhare rukomeye mu guhindura iki gitekerezo umushinga w’igihe kirekire.
Mu rwego rwo kwitegura, Newell’s yatangiye kuvugurura ibikorwa byayo, birimo kuvugurura Stade Marcelo Bielsa n’ikigo cy’imyitozo cya Jorge B. Griffa.
Nubwo nta cyemezo kirafatwa kugeza ubu, icyagaragaye ni uko Newell’s ifite intego yo gukora amateka no guhindura isura y’umupira w’amaguru muri Argentine. Icyemezo cya nyuma kizaterwa n’uko Messi ubwe azabyakira.
Lionel Messi ashobora gusubira iwabo muri Newell’s Old Boys

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
