APR FC yaguye miswi na AS Kigali ku munsi wa 14 wa shampiyona

APR FC yaguye miswi na AS Kigali ku munsi wa 14 wa shampiyona

 Jan 22, 2022 - 13:12

AS Kigali yari yahigiye gutsinda APR FC ariko byarangiye bagabanye amanota

Wari umukino w'umunsi wa 14 wa shampiyona aho ikipe ya AS Kigali yari yakiriye ikipe ya APR FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ikipe ya APR FC yinjiye mu mukino ibizi neza ko Kiyovu Sports yongeye kwisubiza umwanya wa mbere dore ko yari imaze gutsinda Espoir FC mu mvura nyinshi yagwaga i Nyamirambo.

Uyu kandi wari umukino wa mbere umutoza Mike Mutebi atoje ikipe ya AS Kigali ndetse mu magambo ye akigera mu Rwanda yari yavuze ko aje guhagarika imikino APR FC imaze idatsindwa ndetse akanahangana nayo.

Nibyo byatumye abakinnyi b'impande zombi baza bakaniranye ariko habura uruhande rurusha urundi imbaraga birangira bagabanye amanota kuko umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Ibi byatumye APR FC ihita itakaza umwanya wa mbere dore ko ubu Kiyovu Sports ifite amanota 29 mu gihe APR FC ifite amanota 28 ariko APR FC ikaba ifite imikino 2 y'ibirarane.

Abakinnyi AS Kigali yabanje mu kibuga(Image:AS Kigali instagram)

Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga(Image:APR FC instagram)

Amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa