Kera kabaye Rema yavuze ibyo kwinjira muri Illuminati

Kera kabaye Rema yavuze ibyo kwinjira muri Illuminati

 Oct 26, 2023 - 13:37

Nyuma yo gukomeza gushinjwa kuba umunyamurwango w'agatsiko k'ubwiru gahuzwa n'ikibi ka Illuminati, umuhanzi Rema yavuze ukuri abafane bakwiye kumenya.

Umunyamuziki wo mu gihugu cya Nigeria ufite inkomoko muri Benin Divine akaba azwi ku izina ry'ubuhanzi rya Rema, kera kabaye yagize icyo avuga ku bamushinja kwinjira mu muryango w'ibanga wa Illuminati bikaba ari byo bituma akomeza gukundwa imihanda y'isi yose.

Mu butumwa uyu muhanzi yacishije kuri 'story' ye ya Instagram, akaba yamaganye ibi bihuha, ahamya ko kuri we Yesu/Yezu ari Umwami we, avuga ko ibyo yagezeho ari ugukora cyane ndetse no guhanga udushya twatumye agera aho ageze ubu.

Umukufi Rema yambara mu gituza uhuzwa na Illuminati 

Umuririmbyi wa 'Calm down', akaba yavuze ko ibintu bya Illuminati ari ibintu by'umwanda atagakwiye guhuzwa na byo, ahubwo asaba abafana be bitwa “Ravers,” bamuzi kuva kera gusobanurira abakunzi bashya uwo ari we naho akomoka, bakareka kumuhuza nibyo yise ibya sekibi.

Mu magambo ye ati " Aba- Ravers ba mbere, ni mwigishe aba-Ravers bashya aho nkomoko mubabwire ibisekuru byange cyangwa se bajye kuri Google kureba aho nkomoka. Ese ni iyihe shusho naba ndi gusiga nk'umurage? Ese ubwo ni iki ikirere cyo muri Benin cyazajya kibona buri mugoroba.? 

Rema uhuzwa na Illuminati yabiteye utwatsi 

"Mumfashe mumenye umuhanzi wanyu, kandi niyo mpamvu mba nkoze iki kiganiro. Illuminati ni ikibi kuri nge. Ndakora cyane kugira ngo nkore udushya mu buhanzi bwange, ntaho mpuriye n'imyanda ya Illuminati. Yesu/Yesu ni Umwami."

Guhera mu myaka yashize, uyu muhanzi yakunze kugenda avugwaho kuba muri Illuminati, ndetse bakavuga ko umukufi yambara mu ijosi ari ho hari imbaraga za sekibi akoresha.

Rema yitandukanyije na Illuminati 

Ibyo kuba muri Illuminati kandi, byatumye mu minsi yashize igitaramo yari afite muri Ethiopia gihagarikwa ku munsi wanyuma kubera ko idini ry'Aba-Orthodox ryavuze ko atagera mu gihugu cyabo akorana n'imyuka mibi.

Abo muri iryo dini, umukufi uyu musore yambara mu gituza ukaba ari wo bahereyeho bavuga ko atakandagira i  wabo ibyatumye yubikirwa imbehe aho muri Ethiopia.