Kera kabaye Neymar yabazwe imvune yari yaramuzonze

Kera kabaye Neymar yabazwe imvune yari yaramuzonze

 Dec 24, 2025 - 11:21

Rutahizamu ukomoka muri Brazil, Neymar Jr yabazwe imvune yari amaze igihe afite mu ivi rye, kandi igikorwa cyagenze neza, nk’uko byemejwe n’ikipe ye ya Santos.

Iyi ntambwe ije mu gihe uyu mukinnyi arimo guharanira kugaruka mu buzima bwe bwiza no kubona umwanya mu ikipe y’igihugu ya Brazil izitabira Igikombe cy’Isi kizaba umwaka utaha.

Neymar, ufite imyaka 33, yasubiye mu kipe yamureze ya Santos muri Mutarama uyu mwaka. Kuva yahagera, yagize uruhare rukomeye mu gufasha iyi kipe kuguma mu cyiciro cya mbere cya shampiyona ya Brazil.

Nubwo yakinaga afite ububabare, yatsinze ibitego bitanu mu mikino ine ya nyuma, agaragaza ubushake n’ubunararibonye bwo gufasha ikipe ye.

Nubwo Santos itaratangaza igihe nyacyo Neymar azasubirira mu kibuga, itangazamakuru ryo muri Brazil Globo Esporte ryatangaje ko ashobora kumara hafi ukwezi kumwe ari mu gihe cyo gukira no kwiyitaho.

Uyu mukinnyi ni we watsinze ibitego byinshi mu mateka y’ikipe y’igihugu ya Brazil, aho amaze gutsinda ibitego 79. 

Gusa ntiyongeye kugaragara mu ikipe y’igihugu kuva mu 2023, kubera imvune zakomeje kumukurikirana.

Abakunzi b’umupira w’amaguru hirya no hino ku isi bakomeje gutegereza kureba niba Neymar azabasha kugaruka ku rwego rwo hejuru, bityo akagira uruhare rukomeye mu rugendo rwa Brazil rwo guhatanira igikombe cy’isi gitaha.

Neymar Jr. yamaze kubagwa imvune yari afite mu ivi