Ni imikino yo kuri uyu munsi yagiye kuba abafana bari mu byishimo kuko bari bamaze kumenya amakuru ko bongeye kwemererwa gusubira ku bibuga bigiye bitandukanye bakareba imikino y'amakipe bihebeye.
Kuri uyu munsi hari hateganyijwe imikino itanu yabereye ku bibuga bitandukanye.
Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kwandagazwa na Marine FC ku munsi wa 14 wa shampiyona, kuri uyu munsi yari yakiriye ikipe ya Gasogi United nayo yari iherutse gukubitwa akanyafu na Etincelles.
Ikipe ya Rayon Sports yabashije gucyura amanota atatu ibifashijwemo n'igitego cya Mico Justin yatsinze ku munota wa 62' w'umukino. Umukino warinze urangira Gasogi United itabashije kwishyura ndetse na Rayon Sports nta kindi gitego ibonye.
Undi mukino ni ikipe ya AS Kigali yahagurutse i Kigali ikerekeza i Ngoma igiye gukubitirwayo na etoile de L'Est.
Ikipe ya Etoile de L'Est yabonye igitego cya mbere ku munota wa 32' gitsinzwe na Harerimana jean Claude, ndetse ku munota wa kabiri wari wongeweho mu gihe umukino waganaga ku musozo Samuel Chukwudi ashyiramo igitego cya kabiri. Ni mu gihe kandi ku munota wa 78' Niyibizi Ramadhan wa AS Kigali yari yeretswe ikarita itukura.
Ku rundi ruhande kandi indi mikino yabaye Mukura Vistory Sports yatsinze Etincelles igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Mugisha Patrick ku munota wa 8'.
Ku rundi ruhande Bugesera FC yatsinze Gicumbi FC ibitego bibiri ku busa ndetse Rutsiro FC itsindwa na Musanze FC igitego kimwe ku busa.
AS Kigali yatsinzwe na Etoile de L'Est(Image:AS Kigali instagram)

Rayon Sports yatsinze Gasogi United
