Kanye West mu ruryoshye na Bianca Censori! Kim Kardashian aracyazongwa n'ahahise

Kanye West mu ruryoshye na Bianca Censori! Kim Kardashian aracyazongwa n'ahahise

 Jul 3, 2023 - 07:34

Mu minsi ishize, Kim Kardashian yumvikanye ahogozwa n'iminsi myiza yagiranye na Kanye West, nyamara Kanye West we ari mu byishimo, aho arimo gusohokana n'umugore we mushya hirya no hino.

Ntabwo hari hashira n'icyumweru Kim Kardashian arira ayo kwarika ubwo yibukaga uko byari bimeze, mu gihe ibintu byose byari bikimeze neza hagati ye na Kanye West. Icyo gihe, Kanye West yakoraga ibintu bitangaje nkuko bimeze muri iki gihe, ariko yari atarerura ngo rubanda bose bamenye urundi ruhande rwe.

Kanye West yagaragaye muri Japan n'umukunzi we, mu gihe Kim Kardashian we arimo kurira yibutse ibihe byiza bagiranye

Ibintu byinshi byabaye kuva batandukana. Ariko kuri Kanye West, yahise akomeza ubuzima bimworoheye, ahita anishakira undi mugore ukunze kuba arikumwe na we ahantu henshi. Mu mashusho aherutse gufatwa n’abanyamakuru, Kanye West yari yasuye umujyi wa Tokiyo ari kumwe na Bianca Censori. Abanyamakuru ba TMZ, ni bo babafashe amafoto ya mbere  basohoka mu maduka yo muri uyu mujyi.

Ntabwo byari ugutandukana gusa kwatumye aba iciro ry’imigani, kubera ko Kanye West yanagiye avuga akanakora ibitu bitavugwaho rumwe. Uyu muraperi kandi ntiyitaye gusa ku ngaruka ibikorwa bye byagira kuri nyina w'abana be ndetse n'umuryango wose kuri icyo kibazo. Uyu muraperi, icyo yashakaga kwari ukugaragaza ibitekerezo bye no kumenyesha isi uko yumva ibintu bitandukanye.

Kanye West yavuze amagambo ku Bayahudi, amagambo n’ubu akibazwaho byinshi. Kurongora byongeye kumufasha kwibagirwa bike ku byamubayeho, ariko ibyangiritse ku muryango we biracyari byinshi.

Kanye West bisa naho yishimiye nyuma yo gutandukana na Kim Kardashian 

Hagati aho, Kanye West azakomeza kwishimira ubuzima bwe hamwe n’umugore we mushya, udashidikanya ku byemezo bye byose.

Icyakora nubwo yahuye n’amanzaganya,  miriyoni amagana z'amadorari ziracayari kuri konti ze, bivuze ko akiri umwe mu bafite agatubutse mu muziki.