Ni imyigaragambyo yabaye mu mpera z'umwaka wa 2024, ndetse n'intangiriro 2025, yari igamije kwamagana ibikorwa bya Israel muri Gaza no kwifatanya n'Abanye-Palistine.
Icyo gihe ibihumbi byabigaragambya bigabije isomero rya "Butler" ryo muri iyi Kaminuza babuza ibikorwa bindi bijyanye n'iri somero gukora. Amakuru yemeza ko habaye n'ihohotera ryibasiye Abayahudi biga muri iyi Kaminuza.
Ibi bihano byaje mu gihe iyi kaminuza iri mu biganiro byo kugerageza kumvikana n'ubutegetsi bwa Donald Trump, nyuma y’uko muri Werurwe 2025 yashinje iyi Kaminuza “kutagira icyo ikora mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abanyeshuri b’Abayahudi.”
Abanyeshuri benshi bahanwe bahawe ibihano byo guhagarikwa imyaka ibiri ndetse no kwirukanwa burundu, nk’uko byatangajwe n’ibiro by'umuyobozi wa Kaminuza.
Leta ya Trump yahagaritse miliyoni $400 yagenerwaga iyi kaminuza nk’inkunga, ikaba yarandikiwe ibyo igomba gukemura kugira ngo ibiganiro byatuma yongera guhabwa iyi nkunga bisubukurwe.
Iyi myigaragabyo yakomerekeyemo abashinzwe umutekano babiri yifashishijwemo udupfukamunwa mu rwego rwo guhisha amasura, ibyatumye ubu kwambara agapfukamunwa muri iyi Kaminuza bitemewe.
Kaminuza ya Columbia yasabwe kugira ibyo ikosora kugira ngo yongere kubona inkunga
Muri iyi myigaragabyo hakomerekeyemo abashinzwe umutekano babiri
