Kiyovu Sports Association ihagarariwe mu mategeko na Me Mugabe Fidele yamaze gutanga ikirego muri RIB irega Mvukiyehe Juvenal wahoze ari prezida wa Kiyovu Sports Company, akaba aherutse kwirukanwa muri uyu muryango.
Mu byo Juvenal aregwa bya mbere harimo kuba yaranze gukora ihererekanyabubasha nyhuma yo giuhagarikwa nk'umuyobozi wa Kiyovu Sport Company, kuko ngo yafatiriye amasezerano yagiye agirana n'abakinnyi, amahoteli n'abandi bakozi, ndetse n'impapuro zigaragaza uko amafaranga y'ikipe yakoreshwaga mu buzima bwa buri munsi.
Ikirego ikipe ya Kiyovu Sports yatanze gikomeza kigaragaza ko Mvukiyehe Juvenal aregwa ibyaha bitatu aribyo ubuhemu, ubujura no kwihesha ikintu cy'undi ukoresheje uburiganya.
Mvukiyehe Juvenal aherutse kwirukanwa mu ikipe ya Kiyovu Sports yari amazemo imyaka itatu, aho yatangiye ari perezida wa Kiyovu Sports Association, nyuma akaza kuba perezida wa Kiyovu Sports Company.
Muri iyo myaka n'ubwo uyu mugabo yubatse ikipe ikomeye yagiye ibiza ibyuya APR FC ku gikombe cya shampiyona ndetse ntisibe gutsinda mukeba wayo Rayon Sports, hagiye humvikanamo amakuru ya bamwe mu banyamuryango batishimira uko ayobora ikipe.
Juvenal yashinjwaga kwikubira imiyoborere ya Kiyovu Sports, ndetse hakaba n'abagiye bamushinja mu kugira uruhare mu gutsindwa kwa hato na hato kuri iyi kipe yabga iri gukoza imitwe y'intoki ku gikombe cya shampiyona.
Juvenal yamaze kuregwa na Kiyovu Sports
