Jurgen Klopp yahaye inzoga abafana nyuma yo gutsinda Crystal Palace

Jurgen Klopp yahaye inzoga abafana nyuma yo gutsinda Crystal Palace

 Jan 24, 2022 - 07:40

Umutoza Jurgen Klopp yongeye kwishimirwa cyane n'abafana ba Liverpool ubwo yatangaga inzoga nyuma yo gutsinda Crystal Palace.

Kuri iki cyumweru ibyishimo byari byose ku mutoza Jurgen Klopp wa Liverpool nyuma yo gutsinda Crystal Palace, maze ahitamo gutanga inzoga kuri bamwe mu bafana.

Jurgen Klopp n'abasore be berekeje ku kibuga cya Crystal Palace babizi neza ko Manchester City yamaze gutakaza amanota kuko yari yanganyije na Southampton, bityo rero Liverpool yashakaga kugabanya ikinyuranyo ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona.

Ibitego byatsinzwe na Virgil van Dijk, Alex Oxlade-Chamberlain na Fabinho, nibyo byatumye Liverpool itahukana amanota atatu itsinze Crystal Palace ibitego 3-1.

Nyuma y'aya manota atatu rero nibwo Jurgen Klopp wari wasazwe n'ibyishimo byabaye ngombwa ko ava muri bus ya Liverpool agaha amacupa y'inzoga abafana bari baherekeje iyi kipe mu majyepfo ya London.

Iki gikorwa Jurgen Klopp yakoze cyongeye gutuma abafana ba Liverpool bamushimagiza ku mbuga nkoranyambaga, aho bavuga ko bigaragaza umubano mwiza hagati ya Klopp n'abafana.

Liverpool yatsinze Cystal Palace kuri iki cyumweru(Image:BBC)

Jurgen Klopp yahaye inzoga abafana nyuma y'umukino(Net-photo)

Jurgen Klopp akomeje kwishimirwa n'abafana ba Liverpool(Net-photo)