Jules Sentore wakuze atazi kuririmba, yahishuye icyatumye abimenya

Jules Sentore wakuze atazi kuririmba, yahishuye icyatumye abimenya

 May 27, 2026 - 23:39

Umuhanzi mu njyana gakondo, Jules Sentore yahishuye ko kugira ngo amenye kuririmba, yigeze kumara umwaka wose aririmbira Sekuru buri joro mbere yo kuryama, mu rwego rwo kumutoza no kunoza impano yo kuririmba.

Uyu muhanzi yavuze ko mbere atari azi kuririmba neza ndetse ko atari afite impano yo kuririmba, ariko sekuru Sentore aza kumwereka inzira yatumye aba umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana gakondo mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Jules Sentore yavuze ko sekuru yamutegetse kujya aza ku muryango w’icyumba cye buri joro mbere yo kuryama kugira ngo amuririmbire, nyuma y’uko yari amaze kumva ko akunda kurirmba ariko atabizi.

Yagize ati: “Yarambwiye ati ‘guhera uyu munsi, buri gihe ugiye kuryama nijoro, uzajye uza ku muryango umbaze icyo gukora.’ Nageraga aho ari, akambwira indirimbo ngomba kuririmba.”

Jules Sentore yavuze ko ibyo yabikoze umwaka wose nta munsi n’umwe asibye, aho yaririmbiraga sekuru na nyirakuru buri joro. Gusa nyuma y’ibi, avuga ko ari bwo yatangiye kumenya neza uburyo bwo kuririmba.

Uyu muhanzi kandi yahishuye ko ibi byose byari biturutse ku gihe yagize ubwo yakurikiraga ku rubyiniro Sekuru wari usanzwe ari umuririmbyi mu njyana gakondo, ashaka kumufasha kuririmba ariko Sekuru ntiyabikunda bitewe n’uburyo uyu muhanzi yaririmbaga nabi.

Nyuma yo kubona ubushake n’umuhate by’uyu musore, Sekuru we yahisemo kumwigisha mu buryo bwihariye, ari na bwo bwaje kumuha ubumenyi nyabwo no gukomeza muzika mu njyana gakondo.

Uyu munsi Jules Sentore abarizwa mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki gakondo nyarwanda, ibintu avuga ko abikesha cyane imyitozo ikomeye yakoze ndetse n’inyigisho yakuye kuri Sekuru.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien