Urukiko rwanzuye ko ibyo birego bidafite ishingiro, bityo rufunga burundu ubusabe bwo kongera gusaba ibizamini bya ADN bigamije kwemeza isano y’ububyeyi hagati ya Jay-Z na Satterthwaite.
Uru rubanza rwari rumaze imyaka myinshi runyura mu ntara zitandukanye zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rukaba rwarakomeje gukurura amaso ya benshi bitewe n’uko rwaregeagamo icyamamare mpuzamahanga.
Mu bihe byashize, Rymir Satterthwaite yakomeje gutsimbarara asaba ko hakorwa ibizamini bya ADN, avuga ko intego ye atari amafaranga, ahubwo ari ukumenya ukuri ku nkomoko ye.
Gusa muri Nyakanga 2025, yakuye ikirego cye mu rukiko mu buryo butunguranye, atatanze impamvu zisobanutse, nubwo yakomeje kuvuga ko adahindutse ku byo yifuzaga kumenya.
Nyuma y’aho, umurezi we Lillie Coley yahise afungura ikirego cye bwite, ashinja Jay-Z kwirengagiza inshingano ze z’amategeko no gukoresha igitinyiro cye kugira ngo yikingire ubutabera.
Icyakora, urukiko rwatesheje agaciro ibi birego byose, runategeka Coley kwishyura amadorali 119,235.45, arenga miliyoni 174 z’amanyarwanda, nk'amagarama y’urubanza.
Urukiko rwashingiye ku itegeko rya Leta ya California rizwi nka anti-SLAPP, rigamije kurinda abantu n’ibigo ku birego bidafite ishingiro bishobora gukoreshwa mu kubahutaza cyangwa kubacecekesha binyuze mu manza zidafite gihamya.
Uyu mwanzuro ugaragaje ko ibirego byakomeje kugaruka kuri Jay-Z bidafite imbaraga zemewe n’amategeko, kandi ko inzira zose zashoboraga gukomeza gukoreshwa n’abarega zigenda zifungwa.
Ku ruhande rwa Jay-Z, iyi ni intsinzi ikomeye yongera gushimangira umwanzuro w’inkiko zagiye zitesha agaciro ibi birego mu bihe byatambutse.
Ku bw’ubu, amahirwe yo kongera gukurikirana Jay-Z muri uru rubanza akomeje kuba make cyane, mu gihe uyu muraperi akomeje kwibanda ku muziki we n’ibikorwa by’ubucuruzi bimugira umwe mu bahanzi bakomeye ku isi.
