Jake Paul yahawe isomo rikomeye na Anthony Joshua

Jake Paul yahawe isomo rikomeye na Anthony Joshua

 Dec 20, 2025 - 14:42

Umukinnyi w’iteramakofe Jake Paul yatangaje ko yamenetse urwasaya nyuma y’igihe gito atsinzwe mu mukino w’iteramakofe yahuriyemo na Anthony Joshua warangiye ku gace ka gatandatu, wabereye i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku ikubitiro, Jake Paul w’imyaka 28 yagaragaje ko ashoboye guhangana neza muri uwo mukino, ariko uko iminota yagendaga ishira ni ko Anthony Joshua yagaragazaga ubunararibonye n’imbaraga nyinshi, bikarangira amurushije ingumi zikomeye zatumye umukino uhagarikwa.

Nyuma y’uwo mukino, Jake Paul yatangaje ko yumvaga ububabare bukomeye ku rwasaya rwe, agaragaza impungenge z’uko rushobora kuba rwamenetse.

Aya makuru yaje kwemezwa n’umuyobozi umureberera , Nakisa Bidarian, wavuze ko hakenewe isuzuma ryimbitse ry’abaganga ndetse ko gukira bishobora gufata hagati y’ibyumweru bine n’ibyumweru bitandatu.

Jake Paul yavuze ko n’ubwo yatsinzwe, yumva yishimiye uko umukino wagenze.

Yagize ati: “Ndumva meze neza. Wari umukino ushimishije kandi nkunda uyu mukino byimazeyo.”

Yakomeje ashimangira ko agifite icyizere cyo kugaruka mu kibuga vuba bishoboka nyuma yo gukira neza.

Iyi ntsinzi yongeye kugaragaza ubunararibonye bwa Anthony Joshua mu mukino w’iteramakofe, mu gihe Jake Paul we akomeje urugendo rwe rwo kwiyubaka nk’umukinnyi wabigize umwuga mu iteramakofe.

Jake Paul yahawe isomo rikomeye na Anthony Joshua