BAL:Ku kinyuranyo cy'inkangara imwe REG BBC yatsinze umukino wayo wa kabiri

BAL:Ku kinyuranyo cy'inkangara imwe REG BBC yatsinze umukino wayo wa kabiri

 Mar 10, 2022 - 04:55

Mu mikino ya BAL 2022 iri kubera muri Senegal, REG BBC yongeye kwitwara neza itsinda umukino wayo wa kabiri.

Kuri uyu wa gatatu nibwo mu mukino wabereye muri Dakar Arena, REG BBC yongeye kwitwara neza mu mikino ya Basketball Africa League itsinda umukino wa kabiri yakinaga na Seydou Legacy Athletique Club(SLAC) yo muri Guinea, mu itsinda rya mbere baherereyemo rya Sahara Conference. 

Muri uyu mukino umusore Nshobozwabyosenumukiza jean Jacques Wilson niwe wabaye umucunguzi kuko yatsinze amanota atatu ubwo hari hasigaye masegonda ane ya nyuma kandi ikipe ya REG yarushwaga inota rimwe n'iyi kipe yo muri Guinea.

Agace ka mbere karangiye REG BBC yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota arindwi (22-15), ariko SLAC irayagabanya kugeza ubwo agace ka kabiri karangiraga amakipe yombi anganya 42-42.

Iyi kipe yo muri Guinée yashoboraga kuyobora umukino mu gace ka gatatu, ariko umupira Nshobozwabyosenumukiza yahaye Cleveland Joseph Thomas JR uvamo amanota atatu yafashije REG BBC kugira 64-63.

Amakipe yombi yagiye mu gace ka nyuma harimo iryo nota ry’ikinyuranyo, akomeza gukubana mu minota 10 ya nyuma kugeza ubwo haburaga amasegonda ane ari 80-81, ariko Nshobozwabyosenumukiza ahita atsinda amanota atatu yatumye intsinzi ibyinwa i Dakar no mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Umunyamerika Cleveland Joseph Thomas Jr yatsinze amanota 24 ku ruhande rwa REG BBC naho Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson atsinda 15.

Ku ruhande rwa SLAC, umukinnyi watsinze amanota menshi ni Marcus Christophe Crawford winjije 20 naho mugenzi we, Christopher Ewaoche Obekpa, yatsinze 17.

Ikipe ya REG ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino yatangiye yitwara neza kuko umukino wa mbere yatsinze AS Saré yo muri Maroc amanota 91-87, ndetse ikaba ifite undi mukino izakina na Dakar Universite yo muri Senegal.

Nshobozwabyosenumukiza jean Jacques Wilson yabaye umucunguzi(Image:Igihe)