Bwa mbere Mikel Arteta yavuze kuri Aubameyang wamwikomye akigera muri FC Barcelona

Bwa mbere Mikel Arteta yavuze kuri Aubameyang wamwikomye akigera muri FC Barcelona

 Feb 9, 2022 - 16:31

Mikel Arteta yagize icyo avuga kuri rutahizamu Pierre-Emerick Aubameyang wamwikomye akigera muri FC Barcelona.

Mu cyumweru gishize nibwo Pierre-Emerick Aubameyang wahembwaga ibihumbi 350 by'amapawundi ku cyumweru, yumvikanye na Arsenal gusesa amasezerano ubundi yerekeza muri FC barcelona ku buntu.

Ibi byabaye nyuma y'amezi asaga abiri Aubameyang adakinira Arsenal kuko yari yarahagaritswe nyuma yo gusuzugura amabwiriza yahabwaga muri Arsenal, ndetse anakwa igitambaro cyo kuba kapiteni.

Mikel Arteta yemeza ko yaje ari igisubizo kurusha uko yaba ikibazo muri izo nzira zarangiye Aubameyang agiye muri FC Barcelona.

Ubwo Aubameyang yerekanwaga muri FC Barcelona yanavuze ku isohoka rye muri Arsenal, aho yagize ati:"Ndatekereza ko ari ikibazo mfitanye nawe[Arteta]. Yafashe umwanzuro. Ntabwo navuga byinshi birenzeho. Ntabwo yari yishimye, nagumye ntuje kandi ni ibyo."

Bwa mbere Mikel Arteta avuga ku igenda rya Aubameyang yagize ati:"Nishimiye cyane ibyo Aubameyang yakoreye ikipe ku byo yatanze kuva nahagera kandi uko nibona muri uwo mubano ni igisubizo si ikibazo.

"Nabaye igisubizo. Ijana ku ijana. Nareba mu maso ya buri umwe. Nkora ibintu byinshi nabi ariko icyo mba ngamije igihe cyose ni ibyiza kandi si kuri nge, ni ku bw'ikipe n'abo dukorana(Team)."

Arteta asubiza Aubameyang, akomeza ati:"Ni igitekerezo cye kandi icyo ni igitekerezo cye, kandi iyo niyo mpamvu yatumye avuga ibyo ndetse ukwiye kubyubaha."

Mikel Arteta yakoze akazi kanini ngo yemeze Aubameyang kongera amasezerano muri Arsenal muri Nzeri mu 2020, nyuma anamufasha kuyobora ikipe n'ubwo ibyo gutsinda ibitego byaje kwanga.

Umubano wabo wapfuye byihuse binaviramo Aubameyang gusohoka muri iyi kipe yerekeza muri FC Barcelona nta n'amafaranga make agurishijwe nyuma y'igihe yari amaze adakina.

Aubameyang yavuye muri Arsenal amaze igihe atayikinira(Image:The Mirror)

Aubameyang yikomye Mikel Arteta ku bijyanye no kuva muri Arsenal(Net-photo)

Aubameyang yerekanwe muri FC Barcelona(Net-photo)