Alyn Sano mu kiganiro yagiranye na The choice live yatangaje ko umushinga wo gukora udukingirizo yatangaje n’ubwo watinze ariko ugikomeje utigeze uhagarara kuko atigeze abitangaza agamije kumenyekanisha indirimbo ye gusa ahubwo yabonaga ko ukenewe uretse ko byose biterwa n’ubushobozi umuntu aba afite no gushaka gukora ibintu bifite ubushobozi n’ubuziranenge.
Yagize ati:"Umushinga wa Boo&Bae ntabwo waheze burundu. Gusa bitewe n’ubushobozi umuntu aba afite ntabwo ibintu byose byahita bizira rimwe, rero uwo mushinga uri mu bigomba gushyirwa mu bikorwa muri uyu mwaka kuko ntabwo nawushyize hanze kugira ngo menyekanishe indirimbo ni uko nabonaga ko gikenewe.”
Alyn Sano akomeza avuga ko no kuba waratinze ari uko bakiwutunganya neza kugira ngo uzajye hanze ufite ubushobozi n’ubuziranenge bwuzuye bwo guhaza abazadukenera gusa agahamya ko uyu mushinga ugomba gushyirwa mu bikorwa muri uyu mwaka.
Udukingirizo Alyn Sano yitegura gushyira hanze
Muri Mutarama 2023, Alyn Sano nibwo yatigishije imbuga nkoranyambaga ubwo yashyiraga hanze amafoto y'udukingirizo kuri rukuta rwe rwa instagram (Story), avuga ko minsi micye cyane agiye gutangiza umushinga wo gukora udukingirizo twitwa Boo&Bae.
Akibivuga abantu batangiye kugira ngo yabivuze mu rwego rwo kwamamaza indirimbo ye yari amaze iminsi ashyize hanze nayo yitwa ‘Boo&Bae gusa Alyne Sano we akomeza kugenda abihakana akavuga ko ari ibintu bya nyabyo gusa nyuma abantu baje gutegereza ko yawutangiza baraheba bumva ko ari bimwe by’abahanzi bita gutwika.
Nubwo Alyn Sano yatangaje ibi ariko kugeza ubu haracyari undi mushinga yatangaje wo gucuruza imyenda y’imbere y’igitsina gore yanditseho amazina ye yatangaje ubwo aheruka mu bitaramo bya MTN Muzika Festival na nubu utazwi irengero ryawo.
Alyn Sano yatangaje ko umushinga we wo gukora udukingirizo uzashyirwa mu bikorwa muri uyu mwaka