Intego ni igikombe cya shampiyona n'icy'amahoro muri Rayon Sports

Intego ni igikombe cya shampiyona n'icy'amahoro muri Rayon Sports

 Jul 23, 2022 - 04:23

Nyuma yo gukoresha imyitozo ye ya mbere muri Rayon Sports, umutoza Haringingo Francis yatangaje ko intego ari gutwara igikombe cya shampiyona n'icy'amahoro muri uyu mwaka w'imikino ugiye gutangira.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022, nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura umwaka w'imikino wa 2022-2023, aho yakoreshejwe n'umutoza wayo mushya Haringingo Francis wavuye muri Kiyovu Sports.

Mu gihe iyi myitozo yarimo abakinnyi 14 b'abanyarwanda, umutoza Haringingo yatangaje ko yizeye ko abandi bakinnyi barimo abari mu makipe y’ibihugu byabo bazasanga bagenzi babo vuba mu gihe Ngendahimana Eric yasabye uruhushya kubera ibibazo byo mu muryango.

Haringingo yagize ati:"Imyitozo kuri njye navuga ko itari myiza cyane, ariko ntiyari mibi urebye abakinnyi baje, nasanze urwego rwabo rw’imbaraga ruri hasi no hagati na hagati. Ubu dufite akazi gakomeye mu cyumweru gikurikiraho, mwabonye ko twatangiye dukora ibizamini, tureba uko abakinnyi bahagaze. Ubu nanjye nagize igitekerezo, nabonye icyo gukora ku buryo mu kwezi gutaha twaba dufite ikipe ishobora gukina n’imikino ya gicuti.”

Agaruka ku bakinnyi bashya iyi kipe yaguze, Haringingo yavuze ko ataragira umwanya uhagije wo kubabona ariko akurikije uko asanzwe abazi, yizeye ko bazitwara neza.

Ati:"Sindabona umwanya wo kubareba neza kuko uyu munsi twakoze ku mupira gake tugira ngo turebe uko bahagaze mu bijyanye n’imbaraga."

Ku bijyanye n’intego afite muri uyu mwaka agiye gutozamo Rayon Sports, Haringingo yagize ati:"Intego zanjye ni ugutwara ibikombe byose, ni ukuvuga icya Shampiyona n’icy’Amahoro.”

Yakomeje agira ati “Mu mwaka ushize twashoboye gukora ibishoboka byose ariko tubura igikombe habura gato. Nibwira ko ari inararibonye twagize. Urebye ikipe dufite, uburyo turi gukora, abakinnyi dufite n’abo tugiye kuzana ndizera ko intego zacu zishoboka.”

Haringingo amaze imyaka itanu muri Shampiyona y’u Rwanda aho yanyuze mu makipe arimo Mukura Victory Sports yahesheje Igikombe cy’Amahoro mu 2018, Police FC na Kiyovu Sports yaherukaga gufasha kuba iya kabiri muri Shampiyona.

Uyu mugabo kandi yinjiye muri Rayon Sports nyuma yo kugira umwaka w'imikino utari mwiza, dore ko nabwo perezida wayo yari yavuze ko bashaka ibikombe bibiri ariko bikarangira nta na kimwe batwaye.

Haringingo avuga ko intego ari ibikombe byose azakinira