Ingumi zavugije ubuhuha muri Rayon Sports yitegura APR FC

Ingumi zavugije ubuhuha muri Rayon Sports yitegura APR FC

 Jun 1, 2023 - 15:48

Abakinnyi b'ikipe ya Rayon Sports bafatanye mu mashati ubwo bari mu rugendo rwerekeza mu karere ka Huye, aho bazakinira umukino wa nyuma w'Igikombe cy'amahoro.

Kuri uyu wa Kane tariki 01 Kamena 2023 nibwo ikipe ya Rayon Sports yakoze urugendo yerekeza i Huye aho izakinira na APR FC umukino wa nyuma w'Igikombe cy'amahoro.

Iyi kipe yiriwe ivugwamo amakuru adashimishije ku bafana bayo aho bamwe mu bakinnyi banze kujyana n'abandi batarahembwa ibirarane baberewemo.

Amakuru dukesha Igihe avuga ko ubwo bari bageze mu karere ka Nyanza, umunya-Nigeria Rafael Osaluwe ndetse n'umunya-Kenya bashyamiranye kugeza aho barwana bagakizwa na bagenzi babo.

Ubwo abakinnyi ba Rayon Sports bari bageze ahazwi nko kwa Hadji abajya mu Majyepfo bakunda kugurira ibyo kurya, imodoka yahageze irahagarara ngo abakinnyi bagire icyo bafata.

Amakuru ahari yemeza ko Osaluwe we yagumye mu modoka nyuma Paul Were akamuserereza ko yabuze amafaranga yo kugira icyo agura. Ubwo imodoka yari igiye kongera guhaguruka nibwo Osaluwe yasohotse akubita Paul Were urushyi, imirwano itangira uko.

Abandi bakinnyi barimo Ndekwe Felix bagerageje gukiza aba basore bambi, imodoka irakomeza ifata umuhanda werekeza i Huye.

Umukino wa nyuma w'Igikombe cy'amahoro uzahuza Rayon Sports na APR FC uzaba ku wa Gatandatu tariki 03 Kamena 2023 ku isaa 15:00 kuri sitade ya Huye.

Iyi kipe yahagurutse itajyanye bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye aribo Willy Essomba Onana, Rwatubyaye Abdul, Ngendahimana Eric, Mugisha François, Mitima Isaac na Ndizeye Samuel.

Amakuru akomeje kutaba meza muri Rayon Sports iri kwitegura APR FC