Umunyabigwi Pele yageneye ubutumwa Cristiano Ronaldo nyuma yo guhembwa na FIFA

Umunyabigwi Pele yageneye ubutumwa Cristiano Ronaldo nyuma yo guhembwa na FIFA

 Jan 18, 2022 - 13:11

Umunyabigwi w'umunya-Brazil witwa Pele yabwiye Cristiano Ronaldo ko yiteguye kumuhobera, nyuma yo guhabwa igihembo na FIFA.

Mu bihembo byatanzwe na FIFA ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere nibwo Cristiano Ronaldo yahembwe nk'umukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi mu ikipe y'igihugu dore ko amaze gutsinda ibitego 115 muri Portugal.

Umunyabigwi w'umunya-Brazil witwa Pele yagize icyo abwira uyu munya-Portugal dore ko na Cristiano yari yamugeneye ubutumwa mbere ya Noheli ubwo uyu musaza yari arwaye.

Kugeza ubu Pele w'imyaka 81 aracyari kuvurwa nyuma yo kubagwa ibibyimba yari afite mu nda ariko aravurwa ari iwe kuko yasezerewe mu bitaro akaba ari koroherwa.

Muri Video Pele yifashe ari iwe yagize ati:"Ndashimira cyane FIFA kuba yagaragaje ko izirikana.

"Ndi kureba ko twazahura imbona nkubone nkaguhobera.

"Mfashe iyi video mbyitayeho cyane. Vuba aha tuzahura."

Cristiano Ronaldo ni umwe mu bagize umuryango wa ruhago ku isi yose boherereje Pele ubutumwa, ubwo yari yatangaje ko agiye kongera kujya mu bitaro kubera uburwayi bw'ikibyimba cyo ku mara yari afite mu mpera za 2021.

Ronaldo na Pele kandi bagiye bahana ubutumwa muri Werurwe 2021 ubwo Ronaldo yakuragaho agahigo ka Pele mu bitego akiri muri Juventus.

Hari ku mukino Juventus yahuyemo na Cagriali ubwo Cristiano Ronaldo yatsinze ibitego bitatu mu mukino agahita yuzuza ibitgo 770.

N'ubwo Pele avuga ko yatsinze ibitego 1,283 mu mikino yose yakinnye, ariko yifashishije urubuga rwe rwa twitter ashyiraho ifoto ye na Cristiano yandikaho ati:"Cristiano, mbega urugendo rwiza uri kugira!

"Ndagukunda cyane kandi ibyo si ibanga kuri buri umwe. Ndagushimiye cyane kuba wakuyeho agahigo kange mu mikino yemewe na FIFA.

"Nshyizeho iyi foto mu byubahiro byawe, n'urukundo rwinshi, nk'ikimenyetso cy'ubucuti bumaze imyaka myinshi."

Ku rundi ruhande Cristiano Ronaldo nawe yaramusubije ati:"Iyo Pele avuze, isi irumva.

"Ntago nabura gusagwa n'amarangamutima, igihe uriya muntu utangaje anyeretse icyubahiro n'uko ankunda.

"Nk'uko yabivuze turi mu ikipe imwe: ikipe y'umupira w'amaguru.

"Urakoze cyane Pele. Ndizera ko nzakubona vuba aha, ku buryo twaseka hamwe ndetse tukavuga kuri uyu mukino dukunda."

Cristiano Ronaldo yahawe igihembo na FIFA(Image:The sun)

Pele yashimiye Cristiano Ronaldo ku gihembo yahawe(Net-photo)

Cristiano na Pele bakomeje gukomeza ubushuti bwabo(Net-photo)