Imyambarire idasazwe yaranze ibirori by’imideli bya Met Gala 2024 (Amafoto)

Imyambarire idasazwe yaranze ibirori by’imideli bya Met Gala 2024 (Amafoto)

 May 7, 2024 - 08:07

Mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Gicurasi 2024 mu mujyi wa New York, ahitwa Metropolitan Museum of Arts, haraye habereye ibirori ngaruka mwaka byo kumurika imideli byiswe Met Gala, byaranzwe n’imyambarire idasanzwe y’ibyamamare.

Ni ibirori byaranzwe n’udushya dutandukanye biturutse kuri bamwe mu byamamare byaserukanye imyambaro itangaje.

oja Cat ni umwe mu byamamare byaserutse ku itapi itukura, mu myambaro idasanzwe yakoje kuvugisha benshi.

Ku nshuro ya mbere uyu muraperi yabanje guserukana ikanzu y’umweru itose, ubona ko imufashe cyane igaragaza bimwe mu bice bye by’ibanga.

Ku nshuro ya kabiri ubwo yacaga ku itapi itukura, Doja Cat yongeye gutungurana aza yambaye isume asa n’uvuye koga.

Umuhanzikazi Tyla ukomoka muri Africa y’Epfo, muri ibi birori yaserukaye ikanzu y’umweru ndende imwegereye cyane. Ubwo Tyla yajyaga kunyura ku itapi itukura byamugoye cyane bitewe n’uburebure bw’ikanzu kandi imwegere, kuzamuka biramunanira bisaba ko bamuterura bamugeza hejuru.

Umuraperi Cardi B nawe ukunze gutungurana cyane mu dushya twinshi, yaje guseruka ku itapi itukura yambaye ikanzu y’umukara ariko ngari cyane hasi, kuko ubwo yagendaga byasabaga ko abantu bagera kuri batanu bagenda bayiteruye ndetse bakamufasha no kuzamuka kubera ubunini bwayo, kugira ngo abashe gutambuka.

Kylie Jenner yaserukanye ikanzu y’umweru ndende kandi ngari hasi n’indabo mu mutwe ameze nk’umugeni.

Umuhanzikazi Shakira yaserukanye ikanzu itukura, ndende idoze mu buryo butangaje

Umuhanzikazi Sabrina Carpenter yagaragaye aseruka mu ikanzu y’umweru n’umukara ndende ku buryo byamusabaga kugenda ayiteruye ndetse inyuma ye hari undi muntu ugomba kumufasha

Nicki Minaj witabiriye ibi birori ku nshuro ya karindwi, akaba akunze guserukana imyanzuro itangaje, kuri iyi nshuro yaserutse mu ikanzu ngufi itatseho indabo z’amabara atandukanye, isa n’inkweto n’agasakoshi mu ntoki byose biri mu ibara rya zahabu.

Umuhanzikazi Zendaya na we ni umwe mu baserukanye imyambaro itangaje, ubwo ku nshuro ya kabiri yaserukanaga ikanzu ndende cyane igenda yikurura inyuma, ndetse n’indabo mu mutwe.

Elle Fanning ni umwe mu baserukanye ikanzu ikoze mu buryo butangaje kuko uwayirebaga yabonaga imeze nk'shashi. Iyi kanzu kandi yari imwegereye cyane kandi ibonerana ku buryo yagaragazaga bimwe mu bice bye by’imyanya y’ibanga.

Umuhanzikazi Lana Dey Rey uzwi mu ndirimbo nka 'Young and Beautiful' yaserukanye ikanzu irimo umweru wijimye, ushushanyijeho amashami y’umukara, ndetse n’igitambaro kimutwikiriye hejuru.

Umunyamidelikazi Gaurav Gupta uzwi mu ndirimbo nka 'Bangla' yaserukanye ikanzu yazengurukaga hasi no hejuru y’umubiri we, ndetse no ku mutwe we.

Demi Moore ntiyatinye kugenda ashize amanga yambaye ikanzu irimo amabara atandukanye yiganjemo umukara. Uwabonaga iyo myambarire yabonaga ikanzu ikoze mu ishusho y’umutima mu gatuza.

Harris Reed umunyamidelikazi yaserutse yambaye imyenda idasanzwe aho yari yambaye ipantaro n’igitambaro kizengurutse mu rukenyerero, hejuru afite ibindi bimeze nk’amababa bikingirije mu gatuza ndetse yambaye n’ingofero ikoze mu buryo butangaje.

Keke Palma usanzwe amurika imideli yaserutse yambaye ikanzu ikoze mu buryo butangaje, ku buryo uwayirebaga yabonaga imeze nk’iyacitse.

Umuhanzi Usher na we ni umwe mu bitabiriye ibi birori

Umuraperikazi Rita Ora yaserutse mu mwenda udasanzwe ugaragaza ibice bye by'ibanga

Umuhanzikazi Jeniffer Lopez na we yari mu bitabiriye Met Gala

Umukinnyikazi wa Filime, Sarah Jessica yaserutse mu ikanzu

Aba ni bamwe baserukanye imyambaro itangaje cyane bituma bavugwa cyane, gusa ibi ni ibirori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye.

Ibi birori bya Met Gala byatangiye kuba mu mwaka 1971 bitegurwa na Metropolitan Museum of Arts,  bikitabirwa n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye, harimo umuziki, sinema, ubugeni n’ibindi.