Nk’uko byari byatangajwe n’umutoza w’Ubufaransa Didier Deschamps, Mbappé ntiyabashije kuboneka mu mukino kubera ikibazo cy’uburibwe yari afite ku kagombambari k’akaguru k’iburyo, ikibazo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bufaransa (FFF) ryavuze ko cyari gikwiye gukorerwa isuzuma ryimbitse i Madrid, aho akinira ikipe ya Real Madrid.
Ariko amafoto yasohowe ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane ku rubuga rwa Instagram rwa Drickfootball, yerekanye Mbappé ava i Paris yerekeza i Dubai mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, ibintu byahise bitangira gutera urujijo no kwibaza byinshi ku mpamvu nyayo y’urugendo rwe.
Amakuru y'ikinyamakuru L’Equipe yemeza ko uyu mukinnyi yamaze iminsi mike mu Mujyi wa Dubai, acumbitse muri hoteli y’akataraboneka ya Atlantis The Royal, ndetse anasura ikibuga kizwi cya “Padel One”.
Urugendo rwe rubaye nyuma y’amasaha 24 gusa FFF itangaje ku mugaragaro ko rutahizamu wayo akiri mu mvune zikeneye isuzuma ryihariye.
Ibi byatumye benshi bibaza niba koko ikibazo cye cy’ubuvuzi cyari gikomeye cyangwa niba hari impamvu zitagaragazwa zatumye ajya i Dubai.
Kugeza ubu, Real Madrid ntiratangaza byinshi ku rugendo rwa rutahizamu wayo, naho Deschamps we akaba yaririnze kugira byinshi amuvugaho uretse ko yasobanuye ko “kubungabunga ubuzima bw’abakinnyi ari ingenzi kurusha ikindi cyose.”
Abakunzi ba ruhago bakomeje kwibaza niba ibi bishobora gutera ikibazo mu myiteguro y’Ubufaransa ndetse no ku mikino ikomeye Real Madrid ifite imbere.
Gusa kugeza ubu, haracyategerejwe isuzuma ryuzuye rizagaragaza uko ubuzima bw’uyu mukinnyi buhagaze n’igihe ashobora gusubira mu kibuga.

Imvune ya Kylian Mbappé yateye benshi urujijo

