Myugariro w'Amavubi yabonye ikipe nshya mu Bufaransa

Myugariro w'Amavubi yabonye ikipe nshya mu Bufaransa

 Jul 27, 2022 - 12:09

Myugariro w'umunyarwanda unakinira Amavubi witwa Ngwabije Bryan Clovis, yabonye ikipe nshya mu kiciro cya kane mu Bufaransa.

Myugariro w'umunyarwanda Ngwabije Bryan Clovis yamaze kwerekeza mu ikipe ya Andrézieux FC na yo mu cyiciro cya kane mu Bufaransa.

Uyu musore yerekeje muri iyi kipe nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Lyon La Duchère yagezemo mu 2020.

Ngwabije Bryan Clovis si ubwa mbere agiye gukinira iyi kipe ya Andrézieux FC kuko yayikinnyemo mu mwaka w’imikino 2018-19 ubwo yari avuye muri Lyon ya kabiri.

Ngwabije Bryan Clovis ni umunyarwanda wavukiye mu Bufaransa, akaba yaragiye yifashishwa n’ikipe y’igihugu, yakunze guhamagarwa ariko nta bwo arabona umwanya uhoraho wo gukina.

Ngwabije aheruka guhamagarwa mu ikipe y'igihugu Amavubi muri Nzeri 2021, ubwo Amavubi yari agiye gukina na Kenya na Uganda mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022.

Ngwabije(wambaye umutuku) yabonye ikipe nshya