Impamvu zatumye Ep ya Green P imaze amezi 6 ayiteguje ikaba itarajya hanze

Impamvu zatumye Ep ya Green P imaze amezi 6 ayiteguje ikaba itarajya hanze

 Jul 11, 2024 - 09:52

Amezi amaze kuba atatu arengaho iminsi mike nta kanunu ka Ep y’umuraperi Green P yasezeranyije abantu ko yagombaga kujya hanze muri Werurwe 2024 ariko igihe cyagera bakayitegereza bagaheba, kugeza aho bamwe batangiye kumutakariza icyizere ko yaba yarabitangaje ashaka gutwika gusa, dore ko yari amaze iminsi atavugwa mu itangazamakuru.

Ku wa 26 Mutarama 2024 mu kiganiro Green P yagiranye na Radiyo Rwanda nyuma y’igihe kirekire atumvikana mu bikorwa bya muzika bitewe n’uko yari amaze iminsi yibera i Dubai, nibwo yatangaje ko yagarutse mu muziki ndetse akaba agarukanye na Ep yagombaga kujya hanze muri Werurwe nk’uko yabitangaje.

Ni inkuru yakiriwe neza kandi ishimisha benshi by’umwihariko bishimira ko kuri iyo Ep hazaba hariho indirimbo yakoranye n’umuvandimwe we The Ben, dore ko nawe yari amaze iminsi aterwa amabuye ku mbuga nkoranyambaga ashinjwa gutererana umuvandimwe we, ngo babe bakorana indirimbo imugarura mu muziki.

Mu gihe abantu bari bategereje ko muri Werurwe Ep ijya hanze, baje gutungurwa no kubona ukwezi kwihirika nta ndirimbo n’imwe igiye hanze, ndetse kugeza ubu ku gihe yagombaga gusohokera hamaze kurengaho amezi atatu nabwo nta kanunu kayo.

Zimwe mu mpamvu zatumye idasohoka

Green P mu kiganiro yagiranye na The Choice Live, yavuze ko Ep igihari kuko atigze ayihagarika icyakora yagiye ahura n’imbogamizi bituma itinda kujya hanze.

1. Igihe

Green P avuga ko kimwe mu byamugonze ari igihe gito. Avuga ko yisanze igihe yahaye Abanyarwanda kimufashe nyamara indirimbo zose zitararangira gutunganywa, biba ngombwa ko yiyongeza.

2. Yahuye n’ibyago

Ubwo ibikorwa byari birimbanije byo gufata amashusho y’indirimbo, yaje gukomwa mu nkokora n’ibyago bagize mu muryango byo gupfusha nyirakuru.

Avuga ko icyo gihe ibikorwa byo gukomeza gukora kuri iyi Ep byabaye bihagazeho gato kubera gahunda zo gushaka uburyo bashyingura nyirakuru.

3. Ubushobozi

Green P avuga ko gushyira hanze igihangano ari ibintu bisaba igishoro gihambaye ku buryo usanga ari ibintu bigora cyane umuntu nkawe wimenyera buri kimwe nta muterankunga afite, aho bigera hagati akabanza gushaka amafaranga akabona gukomeza.

4. Hongewemo indirimbo

Ubwo yatangazaga iyi Ep, yavuze ko izajya hanze iriho indirimbo esheshatu, gusa nyuma yaje kongeramo izindi ebyiri bituma akazi kiyongera.

Green P avuga ko ubu yatangiye kugaruka nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Mu manigga’, ahamya ko mu minsi mike azahata abantu indirimbo bikabarenga.

Green P aganira na Radiyo Rwanda yatangaje afite Ep izajya hanze muri Werurwe