Ibyo wamenya kuri tariki 19 Ugushyingo, umunsi w'umugabo ku isi

Ibyo wamenya kuri tariki 19 Ugushyingo, umunsi w'umugabo ku isi

 Nov 19, 2025 - 15:32

Buri mwaka, tariki ya 19 Ugushyingo, isi yose yifatanya mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abagabo. Ni umunsi wihariwe wo gushimira no guha agaciro uruhare rukomeye abagabo bagira mu miryango, mu kazi, mu burezi, mu buyobozi no mu mibereho ya buri munsi.

Uyu munsi washyizweho mu mwaka wa 1999 na Dr. Jerome Teelucksingh wo muri Trinidad & Tobago. Intego ye yari ugutanga urubuga rwo kuzirikana abagabo b’intangarugero—aba papa b’imena, abarimu bakunda umurimo wabo, urubyiruko rwigomwa kugira ngo rumurikire abandi, n’abagabo bose bihatira kubaka sosiyete nziza.

Kuri uyu munsi, ibihugu birenga 80 ku isi bikora ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro, inama, ibikorwa byo kwita ku buzima bw’abagabo n’ubukangurambaga bugamije kubashishikariza kubaho neza ku mubiri no mu mutima.

Insanganyamatsiko nyamukuru ihora ari imwe:

“Abagabo na bo ni abantu, bakeneye kumvwa no guhabwa agaciro.”

Abagabo benshi bibagirwa ko bafite uburenganzira bwo kugaragaza amarangamutima yabo. Bahura n’igitutu cyo kwigira ba ntibindeba, kwikorera imitwaro y’imiryango, guhangana n’akazi, ndetse n’ibindi byinshi sosiyete iba ibatezeho. Ibi byose bituma benshi bagira ibikomere by’imbere batabasha kuvuga, gusa uyu munsi ni uwo bahariwe ngo nabi bitabweho.

Ibyo wamenya ku munsi wahariwe Abagabo ku isi