English Premier League 2021: Chelsea  yahatambukanye umucyo, Cristiano Ronaldo yongera kurokora akazi ka Ole Gunner Solskjær

English Premier League 2021: Chelsea yahatambukanye umucyo, Cristiano Ronaldo yongera kurokora akazi ka Ole Gunner Solskjær

 Oct 31, 2021 - 05:36

Amakipe menshi akomeye yaratsikiye usibye Chelsea ,Manchester United na Arsenal.

Hari ku munsi wa 10 wa shampiyona y’abongereza aho hari hateganyijwe imikino igiye itandukanye.

Umukino wabanjirije iyindi ni Leicester City yari yakiriye Arsenal. Ni umukino wari ugoye ku mpande zombi kuko ari amakipe yombi arimo kurwana no kuza mu makipe 4 ya mbere kugirango azitabire Uefa Champions League umwaka utaha doreko zombi ntanimwe iherukayo vuba.

Arsenal yatangiranye imbaraga nyinshi ishakisha igitego, ntibyatinze kuko ku munota wa 5 Gabriel Magalhães ku mupira yahawe na Bukayo Saka, Arsenal yakomeje gusatira ishakisha igitego cya kabiri. Ku munota wa 18 Arsenal yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Emile Smith Rowe arinako igice cya mbere cyarangiye Arsenal iyoboye umukino ku bitego 2-0

Igice cya kabiri cyagarutse abantu batekerezako Brendan Rodgers n’abasore be bagiye kugaruka mu mukino ariko siko byagenze kuko Arsenal yakomeje kubajya imbere n’ubwo bagerageje gusatira Arsenal yari yamaze kugera mu mukino igakomeza kugarira neza.

Ntakintu kigeze gihinduka mu mukino kuko Arsenal yakomeje kuyobora umukino

Umukino urangira ari ibitego 2-0

Undi mukino wahuzaga Liverpool na Brighton & Hove Albion. Ni umukino Liverpool yari yizeye gutsinda nyuma yo gutsinda ibitego 12 mu mikino 2 aho yatsinze Watford 7-0 na 5-0 yatsinze Manchester United.

Ni umukino Liverpool yatangiye ifite imbaraga nyinshi ubonako ishaka gusubiza mubyo yari imaze iminsi ikora , ku munota wa 4 yari imaze gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Jordan Henderson ku mupira yahawe na Mohamed Salah.

Liverpool yongeye gutsinda igitego cya 3 ariko VAR iracyanga igice cya mbere kigiye kurangira ku munota wa 41 Brighton & Hove Albion yishyuyemo igitego 1 cyatsinzwe na Enock Mwepu ku mupira yahawe na Solly March.

Igice cyambere cyarangiye Liverpool iyoboye umukino ku 2-1

Igice cya kabiri cyatangiye abantu batekerezako Liverpool igiye kwihanangiriza Brighton & Hove Albion ariko siko byagenze kuko n’igitego cyari ikinyuranyo cyaje kwishyurwa ku munota wa 65 gitsinzwe na Leandro Trossard ku mupira yahawe na Adam Lallana.

Kuva ubwo amakipe yombi yakomeje kunganya imbaraga bituma umukino urangira ari ibitego 2-2.

Hakurikiyeho umukino wahuzaga Newcastle United na Chelsea Fc.

Ni umukino wari ukomeye kuko Newcastle United kuva yakwirukana umutoza Steve Bruce ntirabona intsinzi bashakaga kuyikura kuri Chelsea naho Chelsea yo yashakaga gukomeza gusiga iziyikurikiye zirimo Liverpool na Manchester City.

Umukino watangiye ugoranye ku mpande zombi kuko wabonaga banze gufungura umukino ngo bakine umupira ushamaje ahubwo ubona batinya gukora amakosa ku mpande zombi.

Ni umukino wakomeje kugorana kuko igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Chelsea yisubiyeho  itangira gusatira ishaka igitego. Ku munota wa 66 nibwo Chelsea yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Reece James ku munota wa 77 Reece James yongeye gutsinda igitego naho ku munota wa 81 Jorginho yaje kubona Penaliti ayitera neza.

Umukino urangira Chelsea ibonye amanota atatu itsinze Newcastle United 3-0.

Manchester City nayo yamanukaga mu kibuga na Crystal Palace.

Umukino watangiye Crystal Palace iri mu mukino cyane kurusha Manchester city kuko ku munota wa 6 yari amaze gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Wilfried Zaha ku mupira yahawe na Conor Gallagher.

Manchester City itari mu mukino neza kuko yakoraga amakosa menshi yaje kubona ikarita itukura kuri Aymeric Laporte nyuma Bernardo Silva na Ederson Moraes bari bamaze kubona imihondo.

Igice cya mbere kirangira ari igitego 1 cya Crystal Palace ku busa bwa Manchester City.

Igice cya kabiri Manchester City yaje yikubise agashyi itangira gusatira ishaka kwishyura igitego yari yatsinzwe ku munota wa 60 Gabriel Jesus yaje gutsinda igitego ariko VAR iracyanga ariko Pep Guardiola n’abasore be bakomeza gusatira ariko Crystal Palace igacungira ku mipira batakazaga byatumye ku munota wa 88 Conor Gallagher wari watanze umupira wavuyemo igitego cya mbere yaje gutsinda igitego cya kabiri.

Umukino urangira Manchester City itsindiwe mu rugo na Crystal Palace ibitego 2-0.

Umukino wari utegerejwe na benshi ni Tottenham Hotspur na Manchester United.

Ni umukino wari witezweho ko ushobora kugena ahazaza ha Ole Gunner Solskjær muri Manchester United nyuma yo gutekerezwako ashobora kwirukanwa kubera umusaruro muke mu mikino 3 bivugwako yahawe uwa mbere wari uyu.

Ni umukino umutoza Ole Gunner Solskjær yari yahinduye uburyo asanzwe akina kuko uyumunsi nta mukinnyi usatira aciye ku mpande numwe waruri mukibuga. Yari yakoresheje uburyo budasanzwe muri Manchester United bwo gukinisha ba myugariro 3 aho Harry Maguire, Rafael Valane na Victory Lindelöf bari bahuriye mu kibuga bari imbere ya David Degea naho hagati hari Fred, Mctominay , Bruno Fernandez, Wan-Bissaka na Luke Shaw mu gihe yatakishaga Edinson Cavani na Cristiano Ronaldo.

Ni umukino watangiye ubona ko amakipe yombi yatinyanye ubonako nta kipe ishaka gutsinda igitego.

Byasabye umunota wa 39 ngo Cristiano Ronaldo afungure amazamu ku mupira yahawe na Bruno Fernandez.

Igice cya mbere cyarangiye Manchester United iyoboye umukino ku gitego 1-0 bwa Tottenham Hotspur.

Igice cya kabiri cyangiye abantu baziko Tottenham Hotspur igiye kugaruka igatanga akazi ku basore ba Manchester United ariko siko byagenze kuko igice cya kabiri cyoroheye Manchester United kurusha icya mbere kuko ku munota wa  64 Edinson Cavani yatsinze igitego cya kabiri ku mupira yahawe Cristiano Ronaldo naho ku munota wa 86 Rashford wari winjiye asimbuye yatsinze igitego cya gatatu ku mupira yari ahawe na Nemanja Matic bari binjiranye mu kibuga.

Umukino warangiye Manchester United itsinze ibitego 3-0 bwa Tottenham Hotspur nyamara bantu batabitekerezaa

Cristiano Ronaldo niwe wabahe umukinnyi w’umukino aho yatsinze igitego agatanga n’umupira uvamo igitego kuri Edinson Cavani.

Indi mikino yabaga

Burnely 3-1 Brentford

Watford 0-1 Southampton