Ibyo wamenya kuri album nshya ya Bull Dogg birimo izina yayihaye n'ibindi

Ibyo wamenya kuri album nshya ya Bull Dogg birimo izina yayihaye n'ibindi

 Aug 4, 2024 - 10:24

Nk'uko abaraperi batandukanye bakomeje kugaragaza ko uyu mwaka injyana ya Hip Hop igomba kuwigarurira, ni nako umuraperi Bull Dogg ageze kure ibikorwa byo gutunganya album ye nshya nyuma y'icyumba cy'amategeko yakoranye na Riderman ndetse bimwe mu bikorwa byamaze kurangira.

Mu minsi ishize ubwo Riderman na Bull Dogg bashyirahaga hanze album bahuriyeho bise 'Icyumba cy'amategeko' bakabona yakiriwe neza, nibwo Bull Dogg yahise atangaza ko ubu nawe yatangiye gukora kuri album ye bwite.

Icyakora ubwo yabitangazaga nta byinshi yigeze ayitangazaho, gusa ni ibintu byakiriwe neza n'abantu biba igihamya ko byanze bikunze injyana ya Hip Hop yakunze gushinjwa kuzima uyu mwaka yongeye kugarukana imbaraga.

Kuri ubu Bull Dogg avuga ko iyi album yahisemo kuyita 'Impeshyi 15', bivuze ko izaba igaruka ku rugendo rwe rw'imyaka 15 amaze atangiye kumenyekana mu bitangazamakuru, ukuyemo iyo yamaze ataramenyekana.

Avuga ko kandi iyi album izaba iriho indirimbo imwe yakoranye na 'Riderman' ndetse izaba yiganjeho abahanzi bo muri iki kiragano gishya, bitewe n'uko kuyo yaherukaga gushyira hanze atabashije gushyiraho abahanzi benshi bitewe n'ibihe bitoroshye ubwo Isi yose yari yugarijwe n'icyorezo cya corona.

Iyi album kuri ubu igeze ku kigero cya 80% ku ijana itungwanwa, kuko ubu indirimbo zose bamaze kuzifatira amajwi hasigaye kujya gufata amashusho yazo, kunononsoraho amajwi no gutegura igihe cyo kuyishyira hanze.

Bull Dogg wari umaze hafi umwaka nta gihangano cye bwite yaherukaga gushyira hanze, avuga ko nta bintu byo gukorera ku gitutu kuko umuhanzi niwe ugena igihe abona ko gikwiye cyo gushyira hanze igihangano gishya.

Bull Dogg yaherukaga gushyira hanze album mu mwaka 2021, ubwo yashyiraga hanze iyitwa 'Kemotherapy' yahuriyeho n'abahanzi barimo Green-P, P-Fla, Fireman na Linda Montez, nyuma nibwo yaje gushyira hanze indi ndirimbo nshya yise 'Hafi'.