Ibyo utamenye ku mbangikane y'igitaramo cya Pallaso na Alien Skin

Ibyo utamenye ku mbangikane y'igitaramo cya Pallaso na Alien Skin

 Jun 13, 2023 - 09:55

Amakuru yimbitse ku bitaramo byakozwe umunsi umwe hagati ya Pallaso na Alien| Ibanga Alien Skin yakoresheje mu gutegura igitaramo cye iminsi ine| Mu by'ukuri ninde wagize abafana benshi? Kuki Jose Chameleone atitabiriye igitaramo cy'umuvandimwe we?

Tariki ya 09 Kamena 2023, i Kampala mu murwa mukuru wa Uganda harimo habera ibitaramo bibiri by'abahanzi bakomeye muri icyo gihugu aribo Pallaso na Alien Skin ariko bikaba byarateguwe mu buryo bwo guhangana.

Igitaramo cya mbere cyari icya Pius Mayanja amazina nyakuri ya Pallaso, ikindi cyari icya Mulwana Patrick amazina nyakuri ya Alien Skin.

Ni iyihe mvano y'ibitaramo bibiri?

Muri rusange Pallaso ku ikubitiro niwe wateguye igitaramo yewe yari amaze hafi umwaka ateguze ko afite igitaramo. Gusa bigeze ku wa 29 Gicurasi 2023 i Kampala hatangiye gukwirakwira amashusho agaragaza Pallaso ari gukubita Alien Skin.

Pallaso ngo yakubise Alien kubere umunaniro w'igitaramo

Ubwo Pallaso yari acyimara kwadukira Skin akamuhuragura byazamuye impaka cyane ku mbuga nkoranyambaga abantu batiyumvisha uburyo Pallaso yakubita Skin basanzwe bari inshuti, bitangira kuvugwa ko byaba ari ugutegura igitaramo cyuyu Pallaso.

https://www.thechoicelive.com/pallaso-aratakamba-nyuma-yo-guhuragura-mugenzi-we

Nyamara rero nubwo abafana bari batangiye kubigira urwenya, Skin yahise atangaza ko Pallaso yamutangijeho urugamba ahubwo agomba kubyishyura. Hagati aho Pallaso yahise asaba imbabazi Skin ndetse n'abafana avuga ko byose byatewe no gutegura igitaramo.

Alien Skin yaje gutegura igitaramo gute?

Muri kwa kwihorera Skin yari yatangaje, yahise atangaza ko ateguye igitaramo ku munsi umwe n'uwa Pallaso. Ibyo yabitangaje mbere y'iminsi ine ngo akore igitaramo tariki ya 09 Kamena.

https://www.thechoicelive.com/alien-skin-yatangiye-kwihorera-kuri-pallaso

Alien Skin afatanyije na Abitex usanzwe ategura ibitaramo muri kiriya gihugu, bamamaje igitaramo cyabo ku mbuga nkoranyambaga mu minsi itageze kuri ine kugera abantu bacyimenye baranitabira.

Bakaba kandi barakoresheje gahunda yo kwamamaza ku mihanda kuburyo aho wacaga hose byari igitaramo cya Skin.

Ibitaramo byabo byaritabiriwe? 

Bitewe nuko buri ruhande rwashyizemo imbaraga mu kwamamaza ibyo bitaramo, byaritabiriwe. Nko kuri Pallaso yifashishije umuvandimwe we Chameleone ajya mu itangazamakuru avuga ko ngo yasabye Pallaso ko yakibera umubaji ibyo kuririmba akabyihorera.

https://thechoicelive.com/nasabye-pallaso-kureka-umuziki-akibera-umubaji-chameleone

Ku ruhande rwa Alien Skin wiyita umuhungu wo muri Ghetto, igitaramo cye yari yakise 'Sitya Danger' kibera i Freedom City Mall naho Pallaso icye yacyise 'Love Fest Concert' cyibera i Lugogo Cricket Oval aho yafashijwe na Balaam Barugahara.

Kwa Alien Skin ni gutyo byari bimeze 

Muri Freedom City Mall aho bitangazwa ko hajyamo abantu 15,000 harakubise haruzura ndetse abafana barwana no kwinjira ku ngufu.

https://thechoicelive.com/igitaramo-cya-alien-skin-cyakubise-kiruzura-abafana-binjira-ku-ngufu

Ku ruhande rwa Pallaso, i Lugogo harakubise haruzura aho bitangazwa ko iyo sitade ijyamo abantu 20,000.

Kwa Pallaso ni gutyo byari byifashe

Kwa Pallaso kwinjira byari ibihugu 20000 ahasanzwe, 50000 muri VIP naho ku meza byari miliyoni. Aya yose akaba ari amashiringi ya Uganda.

Ku ruhande rwa Alien Skin Gen Muhoozi Kaineruga akaba yari yaguze amatike 100 rugikubita.

Kuki Jose Chameleone ataje mu gitaramo cya Pallaso?

Mu butumwa bwa Videwo uyu muhanzi yacishije kuri Twitter, akaba yaravuze ko yari yagiye muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika mu birori byo gusoza amashuri by'umuhungu we mukuru Abba Marcus Mayanja.

Nguwo Pallaso mu gitaramo cye i Lugogo 

Ari nako ubwo ibitaramo byari birangiye buri wese yishimiraga kuba abakunzi be bamushyigikiye.

Alien Skin yatangaje ko umuziki wa Uganda ugarutse ahubwo ngo ugiye guhangana n'Abanya-Nigeria, aho ngo berekanye ko bashobora gukora ibitaramo icyarimwe kandi bikitabirwa.

Nubwo abafana bamwe berekanaga ko ibitaramo byabo bitazitabirwa, ariko byatanze isomo ko icyangombwa atari ugutegura igitaramo ku munsi wawe wenyine cyangwa kugitegura iminsi myinshi, ahubwo ikingenzi ari ugutegura ibintu byawe neza.