Igitaramo cya Alien Skin cyakubise kiruzura abafana binjira ku ngufu

Igitaramo cya Alien Skin cyakubise kiruzura abafana binjira ku ngufu

 Jun 10, 2023 - 05:22

Nyuma yo gutegura igitaramo kibangikanye n'icya Pallaso mu buryo bwo kwihorera, igitaramo cya Alien Skin abafana babaye benshi hitabazwa abashinzwe umutekano.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu 09 Kamena nibwo Alien Skin yari afite igitaramo kuri Freedom City aho abafana bakubise bakuzura kugera naho bashatse kwinjira ku ngufu nyuma y'uko abashinzwe umutekano bari bamaze gufunga amarembo.

Mu masaha y'igicamunsi ahagana saa 16h za Kampala nibwo hari hatangiye gucicikana amafato ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko ahari kubera igitaramo abafana bari barangije kuhuzura.

Igitaramo cya Alien Skin cyakubise kiruzura 

Bigeze saa 17h00 z'i Kampala nibwo hatangiye gusakara amashusho agaragaza abafana ba Alien Skin bashaka kwinjira ku ngufu aho igitaramo cyarimo cyibera kandi hari hari huzuye rugikubita.

Icyakora nubwo habayeho gushaka kwinjira ku ngufu muri iki gitaramo, magingo aya ntibiramenyekana niba hari uwabikomerekeyemo.

Tubibutse ko Alien Skin yateguye igitaramo ku munsi umwe na Pallaso mu buryo bwo kwihorera nyuma yo kumukubita.