Nasabye Pallaso kureka umuziki akibera umubaji -Chameleone

Nasabye Pallaso kureka umuziki akibera umubaji -Chameleone

 Jun 7, 2023 - 05:20

Jose Chameleone yagarutse ku muvandimwe we Pallaso nibimuvugwaho muri iyi minsi harimo no kuba yatangaje ko agitangira umuziki yigeze kumusaba kubihagarika ngo yibera umubaji.

Mu gihe hashize iminsi mu bitangazamakuru byo muri Uganda bari kugaruka ku muhanzi Pallaso ufite igitaramo ku munsi umwe na Alien Skin aheruka gutera amangumi, umuvandimwe we Jose Chameleone yagize byinshi amutangazaho.

Ibitaramo byaba bombi bikaba bitegerejwe ku wa 09 Kamena, aho Alien Skin yateguye igitaramo mu buryo bwo kwihorera kuri Pallaso kubera yari yamukubise.

Ubwo Jose Mayanja Chameleone yari imbere y'itangazamakuru akaba yatangaje ko ubwo Pallaso yatangiraga gukora umuziki, bajyanye gufata amajwi y'indirimbo ariko ngo akumva ntakigenda amusaba kubireka.

Chameleone yasabye Pallaso kureka umuziki akibera umubaji 

Ati " Igihe kimwe yagiye gufata amajwi y'indirimbo, ndamubwira nti hindura imikorere yawe kubera ko bitameze neza. Nageze aho musaba ko yareka gukora umuziki akajya kubaza, kuko byaba aribyo byiza kuruta kuba yakora umuziki."

Icyakora Chameleone yatangaje ko yamubwiraga aya magambo mu buryo bwo kumutera akanyabuga ngo ashyiremo agatege mu muziki we.

Ati " Nakoreshaga aya magambo no kubandi bahanzi barimo bakizamuka nka AK 47 ndetse na Weasel. Icyo gihe nageragezaga buri kimwe kugira ngo barusheho kuba beza."

Chameleone ubwo yagiraga icyo atangaza ku gitaramo cya Pallaso kiri ku munsi umwe n'uwa Alien Skin, akaba yavuze ko mu by'ukuri atari ibintu bibi kuko ngo nawe yigeze gukora igitaramo ku munsi umwe na King Saha kandi ngo bose babonye abafana.

Chameleone abona kuba Pallaso afite igitaramo ku munsi umwe na Alien Skin nta kibazo kibirimo

Ati " Ndatekereza ko buri wese afite abantu be. Ikintu kiza ni uko Pallaso atazakorera igitaramo cye i Freedom City ahubwo ari Lugogo. Ubwo rero abafana ba Pallaso bazajya i Lugogo naho aba Alien Skin bajye i Freedom City."

Ubwo yagarukaga ku mirwano yabaye hagati yabo ku wa 30 Gicurasi, akaba yavuze ko ubwo yabonaga Videwo yatunguwe cyane, ngo kuko mu muryango wabo ari we bagira witonda.

Ati " Igihe nabonaga Videwo sinigeze mucira urubanza, kandi na Alien Skin sinigeze nawe ndumucira. Ikiza ni uko yasabye imbabazi abafana ndetse akanazisaba Alien Skin.