Ibyo 2Face yavuze ku bagabo byatumye asaba imbabazi

Ibyo 2Face yavuze ku bagabo byatumye asaba imbabazi

 Jul 2, 2025 - 12:47

Nyuma y'uko umuhanzi wo muri Nigeria, 2Face atangaje ko muri kamere y'abagabo batajya banyurwa no kuryama n'umugore umwe ndetse ko we umugore umwe atamunyura bigatuma abantu ku mbuga nkoranyambaga bamwikoma, yahise agaruka asaba imbabazi mu maguru mashya.

Mu butumwa bw'amashusho yanyujije kuri Instagram ye nyuma akaza kubusiba, 2Face yavuze ko ibyo yavuze ari amakosa yakoze ndetse ko akwiye kwirengera ingaruka zabyo.

Yasabye kandi imbabazi umugore we Natasha, ku bwo kuba yaravuze amagambo agayitse ubwo yahamyaga ko adashobora kuryamana n'umugore umwe.

Ati "Nshobora kuba nararengereye mu byo navuze... ngiye kwirengera ingaruka zabyo. Nabivuze nshaka ko abantu banyumva, ariko wenda nabivuze mu buryo budakwiye.

"Ikindi kintu, ndasaba imbabazi umugore wange Natasha. Kunyita umunyabigwi ni icyubahiro, ariko ibyo navuze ntabwo ari iby'abanyabigwi."

Yakomeje avuga ko ibitekerezo by'abantu byamweretse uburyo bamwubaha kandi bamukunda, bityo ko asaba imbabazi ku bw'iyo yavuze kuko bishobora kumufungira amayira.

Ibyo kuba abagabo batanyurwa no kuryama n'umugore umwe, yabivugiye mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru witwa 'Nedu', avuga ko umugabo ashobora gukunda umugore umwe ariko akaryamana na benshi.

2Face yasabye imbabazi nyuma yo kwandagaza abagabo