Iyo nkunga yatangijwe mu rwego rwo kumushyigikira no kugaragaza ko bari kumwe na we muri ibi bihe bigoye.
Icyakora, Pape Thiaw yatangaje ko adashaka ko hakusanywa amafaranga mu izina rye, asaba abaturage ko iyo nkunga yerekeza ku mpamvu zindi zifite akamaro kanini mu mibereho y’abaturage.
Mu butumwa bwe, Pape Thiaw yagize ati:“Baturage ba Sénégal, muryango wanjye, ubufatanye n’urukundo mwangiriye byankoze ku mutima cyane. Murakoze ku rukundo mumpa buri munsi. Ariko mu bwiyoroshye, ndabasaba kudategura inkunga mu izina ryanjye. Ayo mafaranga ndabinginze yerekezwe ku mpamvu zihutirwa kurushaho, afashe abakeneye by’ukuri.”
Iyi myitwarire ya Pape Thiaw yakiriwe neza na benshi, bamushimira kwicisha bugufi no gushyira imbere inyungu rusange z’abaturage kuruta ize bwite.
Abasesenguzi bavuga ko ibi byongeye kugaragaza indangagaciro z’ubuyobozi n’ubumuntu akomeje kugaragaza, haba mu mupira w’amaguru ndetse no mu buzima busanzwe.
Nubwo yahisemo kwanga iyo nkunga, urukundo n’inkunga by’abaturage ba Sénégal bikomeje kugaragaza ko Pape Thiaw akomeje kuba umwe mu bantu bubashywe kandi bakunzwe cyane muri icyo gihugu.
