Ibya Cristiano Ronaldo na shampiyona ya Saudi Arabia byafashe indi ntera

Ibya Cristiano Ronaldo na shampiyona ya Saudi Arabia byafashe indi ntera

 Feb 2, 2026 - 17:12

Rurangiranwa Cristiano Ronaldo ari mu makimbirane akomeye n'ubuyobozi bwa Shampiyona Saudi Arabia (Saudi Pro League), aho havugwa umwuka mubi hagati y’abakinnyi bakomeye n’Ikigega cy’Igihugu gishinzwe Ishoramari (PIF) kigira uruhare rukomeye mu micungire y’iyi shampiyona.

Ibi byashimangiwe nuko Ronaldo yanze gukina umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona, aho Al-Nassr igiye guhura na Al-Riyadh. 

Ibi byafashwe nk’ikimenyetso cyeruye cy’uko uyu mukinnyi atanyuzwe n’imiterere y’imicungire ya shampiyona n’uburyo ikipe ye ifashwamo.

Bivugwa ko Ronaldo adashimishwa n’icyo afata nk’ivangura mu gufasha amakipe, aho Al-Hilal yemerewe kwiyubaka bikomeye mu isoko ry’abakinnyi, mu gihe Al-Nassr yabujijwe gusinyisha abakinnyi bahenze, ekemererwa gusinyisha umukinnyi umwe gusa udafite ireme rikomeye mu isoko ryo mu itumba.

Aya makimbirane ntabwo agarukiye kuri Ronaldo gusa. Karim Benzema, rutahizamu w’Umufaransa, na we aravugwa mu ntambara y’amagambo n’abayobozi b’iyi shampiyona. Amakuru yemeza ko Benzema yaba yamaze kumvikana na Al-Hilal ku masezerano y’amezi atandatu, ibintu byashyira iherezo ku rugendo rwe rutari rworoshye muri Al-Ittihad.

Kugenda kwa Benzema gukurikiye ibiganiro bikomeye byabaye mu cyumweru gishize ku bijyanye no kongera amasezerano, aho uruhande rwe ruvuga ko kontaro bahawe yari isuzuguritse, ndetse ikagereranywa no gukora nta gihembo.

Ibi byose birushaho kongera ibibazo n’igitutu ku buyobozi bwa Saudi Pro League, aho bamwe batangiye kwibaza niba koko shampiyona ikiri mu murongo wo kuringaniza amarushanwa no gufata neza inyungu z’abakinnyi bakomeye bayigizemo uruhare mu kuyamamaza ku rwego mpuzamahanga.