Kevin De Bruyne yavuze ibintu bitangaje umutoza we Pep Guardiola ajya akora mbere y'umukino

Kevin De Bruyne yavuze ibintu bitangaje umutoza we Pep Guardiola ajya akora mbere y'umukino

 Nov 14, 2021 - 18:22

Biratangaje cyane kumva ko Pep Guardiola ajya abwira abakinnyi be kujya mu kibuga atababwiye 11 babanzamo kubera gushyuha mu mutwe.

Pep Guardiola  ni umutoza wa Manchester City ibarizwa mu mujyi wa Manchester mu Bwongereza.

Kuva yagera muri Premier League mu 2016 amaze gutwara ibikombe bitatu bya shampiyona muri bitanu byakiniwe muri iyo myaka.

Ni umutoza uzwiho gutekereza umupira w'amaguru ku buryo bwagutse cyane kuko hari n'abajya bamushinja gukina ibintu birimo ubuvumbuzi bunamutsindisha rimwe na rimwe.

   Pep Guardiola utoza Manchester City(Image:BBC)

Kevin De Bruyne yongeye gutangaza abantu avuga ikintu abenshi batari bazi aho yatangaje ko kubera ishyaka ryinshi ajya yibagirwa kubabwira abakinnyi barabanza mu kibuga mbere y'iminota mike ngo umukino utangire.

Kevin De Bruyne aganira na MIDMID yagize ati:"Ubundi tugira akanama buri gihe mbere y'umukino.Hari igihe Guardiola atubwira ati'tugiye gukora ibi n'ibi.Twagiye!"

"Tukamubaza ngo:"None se Pep, ni bande barakina?'Ajya abyibagirwa rimwe na rimwe.Kuri we intsinzi nicyo kintu cy'ingenzi.Kandi imitekerereze ye inarenze umupira w'amaguru."

"Abantu benshi ibi ntibabyumva.Guardiola yahitamo gutsindanwa amahame ye aho gutsinda yakinnye ibyo adashaka."

"Akunda umupira wo kwataka cyane."

   Guardiola n'abakinnyi ba Manchester City(Image:The star)

Kevin De Bruyne ntiyatangiye neza uyu mwaka wa 2021-2022 nk'uko asanzwe dore ko yatsinze ibitego bitatu akanatanga umupira umwe wavuyemo igitego mu mikino 14.

Pep Guardiola baherutse kumubaza ku kuba Kevin De Bruyne atari mu bihe byiza agira icyo abivugaho.

  Kevin De Bruyne ukinira Manchester City(Image:Marca)

Pep yagize ati:"Twirengagiza ko ari ibiremwamuntu.Ntago wakwiyumvisha ukuntu ari umukinnyi mwiza.Iyo ufite career ndende nk'iye ugira ibihe byo kuzamuka no kumanuka."

"Ari kwitoza neza kandi turi kumufasha, yaba akina cyangwa adakina.Abakinnyi bose barabizi.Nabaye umukinnyi ndabizi ko utahora uri hejuru ibihe byose."

"Rimwe na rimwe hashobora kubaho umunaniro cyangwa ibindi."

Ikipe ya Manchester City ubu iri ku mwanya wa kabiri muri Premier League nyuma y'imikino 11 imaze gukinwa, ikaba irushwa amanota atatu na Chelsea ya mbere.