Umutoza mushya usimbura Eric Nshimiyimana  muri AS Kigali yabonetse

Umutoza mushya usimbura Eric Nshimiyimana muri AS Kigali yabonetse

 Dec 19, 2021 - 08:47

Nyuma yo kwirukana umutoza kuri uyu wa Gatandatu, AS Kigali yabonye umutoza mushya ariwe Jimmy Mulisa ugiye kuyitoza by'agateganyo.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo inkuru yabaye kimomo ko ikipe ya AS Kigali yamaze kwirukana umutoza mukuru n'umwungiriza we kubera umusaruro udahwitse.

Umukino ikipe ya AS Kigali yatsinzwemo na Rayon Sports ibitego 2-1 kuri uyu wa Gatandatu wabaye imbarutso yo kwirukanwa ku mutoza wari uwa AS Kigali Eric Nshimiyimana ndetse na Mutarambirwa Djabil wari umwungirije.

Ikipe ya AS Kigali yahisemo ko Jimmy Mulisa wakinanye na Eric Nshimiyimana mu ikipe y'igihugu Amavubi ariwe waramutswa iyi kipe y'abanyamujyi by'agateganyo.

Mu kiganiro umuyobozi wa As Kigali Shema Fabrice yahaye Inyarwanda yatangaje ko n'ubusanzwe Jimmy Mulisa yari umutoza wabo, bivuze ko agomba gukomezanya ikipe.

Yagize ati" Jimmy Mulisa yari asanzwe aba muri AS Kigali, ejobundi yavuyemo nk'umutoza ariko hari izindi nshingano yari afite mu ikipe.

"Ni umwanzuro w'agateganyo twafashe, kuko tugomba gukomeza shampiyona, dukeneye umutoza, niyo mpamvu Jimmy Mulisa yabaye agizwe umutoza mukuru w'agateganyo.

“Ntabwo turafata igihe azamara mu ikipe kuko tuzashaka umutoza, ariko yemeye kuba adutoza muri iyi mikino iri imbere hanyuma ibiganiro bindi tukazabijyamo ari mu kazi”.

Muri Nyakanga 2021, Jimmy Mulisa yari yagizwe umutoza wungirije wa As Kigali ubwo biteguraga imikino ya CAF Confederation, kuko Mutarambirwa Djabil nta byangombwa CAF ishaka yari afite. Mu ntangiriro z'uku kwezi, uyu mutoza yaje gusezera muri iyi kipe ariko akomezanya inshingano zo gushaka impano z'abana bakiri bato bashobora kuzakinira iyi kipe y'umujyi wa Kigali.

Jimmy Mulisa wigeze gutoza APR FC na Sunrise, ubu niwe ugiyr gutoza AS Kigali kugeza igihe ubuyobozi bwa AS Kigali buzafatira undi mwanzuro.