Ibitaramo by’urwenya mu Rwanda bikomeje gukura nk’isabune

Ibitaramo by’urwenya mu Rwanda bikomeje gukura nk’isabune

 Jul 9, 2024 - 11:28

Kugeza ubu ntawashidikanya ko urwenya mu Rwanda ruri mu bitunze abantu benshi kandi rwinjiza agatubutse nk’uko imibare n’ibimenyetso bibigaragaza. Icyakora haracyagaragara icyuho cy’ibitaramo bike by’urwenya mu Rwanda cyane ko ibyinshi bitangira ariko ntibimare kabiri.

Iyo witegereje neza usanga muri iyi minsi, Gen-Z Comedy ari cyo gitaramo cyonyine kiri mu Rwanda ubona ko gishinze imizi kandi ubona ko nta gihindutse mu minsi iri imbere hari impinduka Fally Merci utegura iki gitaramo yazana zigamije gtezaa imbere urwenya Nyarwanda.

Gusa ku rundi ruhande ntitwakwibagirwa ibindi bitaramo byari bitangiye gushinga imizi ariko kugeza ubu bikaba byaragiye nka za hene.

Niba ukurikiranira hafi ibijyanye n’urwenya Nyarwanda, wibuka neza itsinda ryakanyujijeho kuva mu mwaka wa 2019 rya ‘Bigomba guhinduka Comedy’ ryahoze rigizwe na ‘Japhet na Ethiene’.

Iri tsinda ry’aba banyarwenya ryari ritangiye gushinga imizi ndetse basigaye bakora ibitaramo bitandukanye abantu bamaze kubimenyera ndetse basigaye babyitabira ku bwinshi, gusa kugeza ubu iri tsinda ryamaze gutandukana na bya bitaramo bigenderamo.

Mu mpera z’umwaka wa 2023, Dj Pius yatangaje ko agiye gutangira kujya ategura ibitaramo bito by’urwenya yise ‘Shourters Comedy Club’ byagomba kujya biba buri wa kabiri w’icyumweru mu rwego rwo kunganira bike byari bihari no kuziba icyo cyuho k’ibitaramo bike.

Ntiyatinze guhita atangiza ibi bitaramo abantu batangira kuvuga ko byibura hari icyizere ko hari ikigiye guhinduka, gusa nyuma y’amezi atatu gusa ibi bitaramo byahise bihagarara.

Ntitwavuga ibitaramo byari bikomeye nyuma bikaza gusenyuka ngo twibagirwe Comedy night show, Seka Fest, Seka Live n’ibindi byagiye mu buryo budasobanutse.

Mu kiganiro Fally Merci utegura Gen-Z Comedy yagiranye na The Choice Live, yavuze ko isenyuka ry’ibitaramo by’urwenya usanga biterwa n’imbogamizi zitandukanye ababitegura bahura nazo bigatuma bahita bacika intege vuba harimo kubura ubushobozi, inyungu nkeya n’ibindi.

Ati “Biterwa nuko ibitaramo by’urwenya bitunguka ako kanya kandi abanyarwenya nta baterankunga turagira usanga ari twe twirwanaho muri byose, ibyo ugasanga ari imbogambizi kuko ubushobozi aba ari ikibazo.”

Icyakora ku ruhande rwe, ahamya ko hari igihe kizagera urwenya rugatunga umuntu nta kandi kazi akora, ariko ibyo bikazagerwaho nibashirika ubute bakubaka uruganda rw’urwenya dore ko abantu bagenda barushaho kubikunda uko iminsi yisunika.