Umuraperi ASAP Rocky araza kwisanga imbere y'abacamanza asabwa kwisobanura ku cyaha ashinjwa cyo kurasa uwari inshuti ye ariwe ASAP Relli, n'ubwo atabashije kumuhamya.
Amakuru akomeje kuvugwa muri Leta zunze ubumwe za America aravuga ko kuri uyu wa mbere, abashinjacyaha bizeye ko noneho bafite ibimenyetso bisabwa ku cyaha Rekim Athelaston Mayers wamamaye nka ASAP Rocky yakoreye hanze ya Hoteli Hollywood mu 2021.
Si ubwa mbere ASAP Rocky yaba agejejwe imbere y'ubutabera kuko ubwa mbere hari mu rukiko rukuru aho umucamanza M.L.Villar ariwe wari uyoboye urubanza, aho umunyamategeko we witwa Joe Tacopina yavuze ko ibimenyetso abamushinja bafite bidafatika.
Ubwo bari mu rukiko ASAP Relli yavuze ko ASAP Rocky yari inshuti ye kuva mu bwana ndetse barahuriraga mu itsinda ry'abahanzi ubwo bari bakiri mu kigo cy'amashuri yisumbuye cya New York. Gusa ngo ibi byaje kugenda bihunduka kugeza ubwo yamutunze imbunda ndetse akarekura amasasu tariki 06 Ugushyingo 2021.
Icyo gihe byarangiye umucamanza yemeje ko urubanza rutakomeza kuko nta bimenyetso bihagije byo gushinja ASAP Rocky, gusa kuri iyi nshuro abamushinja bizeye neza ko ibimenyetso babonye bihagije kugira ngo abe yakanirwa urumukwiye.
ASAP Relli ntashaka korohera ASAP Rocky ashinja kumurasa
ASAP Rocky(umugabo wa Rihanna) ari mu byago mu gihe ibyo ashinjwa byamuhama
