Ibihe bitazibagirana mu muziki nyarwanda

Ibihe bitazibagirana mu muziki nyarwanda

 May 6, 2024 - 12:53

Nubwo umuziki nyarwanda ukomeje gutera imbere umunsi ku wundi mu buryo bugaragara, gusa hari abavuga ko bajya bakumbura umuziki w’ibihe byo hambere, hakigaragara umuziki ushingiye ku matsinda n’ihangana hagati y’amatsinda, ibitaramo by’imbona nkubone n’ibindi bitandukanye byaryoshyaga umuziki bitagikunze kugaragara kuri ubu.

The choice Live yaguteguriye bimwe mu byagiye biranga umuziki nyarwanda mu myaka yo hambere, bikumbuwe kurusha ibindi:

1. Ihangana ry’amatsinda

Kimwe mu bintu byajyaga biryoshya umuziki nyarwanda kuva mu myaka ya za 2007 kuzamura, ni ihangana ryabaga mu matsinda, aho wasangaga buri tsinda rikora cyane kugira ngo rigaragaze ko ari ryo riyoboye umuziki dore ko icyo gihe ari bwo havutse amatsinda menshi n’ubwo nyuma byaje kurangira aburiwe irengero.

Abibuka umuziki wo mu 2008, bibuka neza itsinda Urban Boys na Dream Boys, amatsinda yazamukiye mu mujyi wa Butare (Huye), akagenda akigarurira abantu, ndetse icyo gihe niyo matsinda wavuga ko yari akunzwe kurusha ayandi bigatuma hahora ihangana hagati yabo, ugasanga bituma imyidagaduro ihora ishyushye.

Ntiwakwibagirwa kandi umuziki uryoheye amatwi wakozwe n’itsinda Active, TNP, TBB, Just Family, Tuff Gang n’andi yagiye avuka nyuma.

 2. Ihangana hagati y’abahanzi mu ndirimbo     

Kimwe mu bindi byaranze umuziki nyarwanda mu myaka yo hambere kandi bikaryoha, ni ihangana (Beef) hagati y’abahanzi. Abakurikiye umuziki nyarwanda bibuka amakimbirane yahoraga hagati y’abahanzi cyane cyane abakora injyana ya Hip Hop, aho wasangaga abahanzi bakora indirimbo bacyurirana ndetse buri umwe agahora yumva ko yakora indirimbo isubiza mugenzi we wamwbasiye. Ugasanga bituma abahanzi bahora mu matwi y’abantu. Urugero umuntu yatanga, ni amakimbirane yigeze kuvuka hagati ya Riderman na Bull Dogg bakamara igihe barebana ay’ingwe.

Nk’uko kandi bamwe mu bahanzi batangiye umuziki muri iyo myaka babihamya, bavuga ko umuziki iri hangana ryari hagati y’abahanzi ku ruhande rumwe byari byiza kuko byatumaga umuhanzi atagira ubunebwe ndetse agahora yumva ko agomba gukora igihangano kandi kiza kugira ngo yemee mugenzi we babaga bahanganye.

 3. Primus Guma Guma Super Star

Ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star, ni kimwe mu bintu by’ingenzi byaranze umuziki nyarwanda wo hambere ndetse bigira uruhare runini mu guteza imbere umuziki nyarwanda. Mu gihe ibi bitaramo byabaga bigeze igihe cyo kuba, umuntu ntiyatinyaga gukora urugendo rurerure agiye kwirebera umuhanzi akunda.

Muri ibi bitaramo nibwo umuhanzi yabonaga koko urukundo akunzwe n’abantu ubwo yabaga ari ku rubyiniro, bitandukanye n’iki gihe aho usanga amarushanwa menshi y’ibihembo abera ku mbuga nkoranyambaga.

Kugeza ubu umuhanzi wese wabashije kwegukana iri kamba, yabaga aciye impaka, kuva icyo gihe agafatwa nk’umuntu ukomeye ndetse kugeza n’ubu uwabashije kuryegukana, abarwa mu bahanzi nyamukuru.

4. Indirimbo zirimo ubutumwa

Mu myaka yatambutse wasangaga umuhanzi ajya mu nganzo agakora indirmbo yuje ubutumwa cyangwa se ugasanga igaruka ku bintu byabaye. Indirimbo zabaga zikoze muri ubu buryo wasanga zikora abantu ku marangamutima y’abantu ndetse ugasanga bazifashisha no mu buzima busanze. Iyi ni yo mpamvu ushobora gusanga kugeza n’ubu izo ndirimbo iyo uzikinnye, abantu ubona ko bakizikunze.

Ntiwakwibagirwa zimwe mu ndirimbo zagiye zikorwa n’abahanzi barimo Meddy, Tom Close, Active, Miss Jojo, Miss Shanel n’abandi bakoraga indirimbo zikora ku marangamutima.

5. Indirimbo zihurijwemo abahanzi batandukanye

Iyo uvuze izina Zizou Alpacino, mu muziki nyarwanda, nta kindi abantu bahita bumva uretse indirimbo zakunzwe na benshi zirimo Fata Fata, Isi ntisakaye, n’izindi.

Zizou ni umwe mu bagabo bari bamenyerewe nk’umuntu wahurizaga hamwe abahanzi bari bagezweho bakajya mu ndirimbo imwe, ndetse indirmbo nyinshi yagiye abigerageza, iyo ndirimbo yarakundwaga cyane.

Kimwe mu bintu abantu bahurizaho ari benshi ni isenyuka ry’amatsinda yakunzwe cyane ndetse n’andi yagerageje kuvuka nyuma ntarenge umutaru, gusa ntibuza abantu gukomeza kumva izo ndirimbo ndetse bamwe bakubwira ko iyo bazumvise, baba bumva zihora ari nshya mu matwi yabo.