Harry Styles ibyo yemereye mu gitaramo bikomeje kutavugwaho rumwe

Harry Styles ibyo yemereye mu gitaramo bikomeje kutavugwaho rumwe

 Jun 23, 2023 - 01:12

Nyuma y'igitaramo Harry Styles yakore muri Wales, benshi bacitse ururondogoro nyuma yo kugaragara yemerera umufana wamweretse ikimenyetso n'ubu kitarimo kuvugwaho rumwe.

Harry Styles yatigishije imbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara nkaho yemereye umufana wamubajije, akoresheje ibimenyetso, niba ashaka ashaka gutera akabariro.

Harry Styles yavugishije benshi nyuma y'igitaramo cye cy'i Cardiff 

Uyu muhanzi w’icyamamare mu Bwongereza no ku isi hose, yaririmbaga mu mujyi wa Cardiff muri Wales, ubwo yabonaga umufana urimo kumucira amarenga amwereka ikimenyetso hagati y’ibihumbi by’abantu bari kuri Sitade ya Principality

Mu mashusho yabiciye, yerekana uko byageze hagati ya Harry n’umwe mu bayoboke be, aho Harry asa nk’umwenyura kandi azunguza umutwe nkaho avuga ngo yego ubwo  yabonaga uyu mufaba wamuciraga amarenga amwereka ikimenyetso bivugwa ko yamubazaga niba yifuza gutera akabariro mu gitaramo. Icyakora, hari n'abavuze ko cyari ikimenyetso kimubaza niba yakerekana ubugabo bwe mu gitaramo.

Harry Styles yagaragaye yemerenya n'ikimenyetso yeretswe n'umufana 

Akimara kubyemera, abandi bari bitabiriye igitaramo, bumvikanye bavuza induru, ndetse aya mashusho yaje no kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuze ko ari ubusazi, abandi bakavuga ko yateraga urwenya, nubwo batasobanukiwe neza ibyo iki kimenyetso cyashakaga kuvuga.

Icyakora, birashoboka ko ari urwenya yateraga, kuko nyuma nta kintu kidasanzwe yigeze abivugaho.