Gukunda ibiryo cyane no Kwibagirwa cyane! Ibintu bitangaje wamenya kuri Cyusa Ibrahim

Gukunda ibiryo cyane no Kwibagirwa cyane! Ibintu bitangaje wamenya kuri Cyusa Ibrahim

 May 31, 2024 - 10:07

Benshi bakundira umuhanzi w’injyana gakondo, Cyusa Ibrahim, ijwi rye n’ubuhanga ashyira mu bihangano bye, ariko ntibamenye ko hari ibindi bimuranga bitangaje nko kuba ari umuntu ukunda kwibagirwa, gukunda ibiryo n’ibindi batazi kuri we.

Kimwe mu bintu bitangaje wamenya kuri uyu musore ni uko ari umuntu ukunda ibiryo cyane ku buryo aba yumva aramutse ahagaritse umuziki yakora akazi ko guteka, dore ko avuga ko aba yifuza gusaza afite resitora agaburira abantu.

Cyusa kandi ni umuntu ukunda kugorwa cyane no kubahiriza gahunda yagiranye n’umuntu kuko ari umuntu ukunda kwibagirwa cyane, ku rwego mushobora kugirana gahunda utamwibutsa, bikarangira abyibagiwe gahunda igapfa cyangwa se akabyibuka ku munota wa nyuma.

Nubwo akunda U Rwanda ariko avuga ko nyuma yarwo ikindi gihugu yumva agize Imana akabonayo amasaziro yakwishima, ari mu Busuwisi (Switzeland), kuko abona bafite byinshi bajya guhuza n’U Rwanda. Avuga ko ari cyo gihugu cyonyine yagiyemo cyo hanze akabona inka zirarisha, amata yaho n’ibiryo biryoshye.

Uretse kuba ari umuhanzi kandi, ni umuntu ukunda kureba filime cyane ku rwego aba yumva yajya kwiga kuzikina, kuko iyo umukinnyi akinnye nabi ahita abibona.

Nubwo usanga abantu benshi bavuga ko inyama ari byo biryo byiza cyane ndetse ugasanga benshi bahora bazifuza, ariko kuri we siko bimeze kuko yikundira sarade cyane, inyama zikaza nyuma.

Uyu muhanzi kandi nyuma y’ibyo bose ni umuntu ugira ukuri kandi akaba ari indahemuka.