Imbarutse yo kurwanya filime Squid Game igice cya kabiri muri Vietnam, ni intambara iki gihugu cyarwanye imyaka 20 n'Abanyamerika kuva mu 1955 kugeza mu 1975, ariko Koreya y'Epfo ikoreza ingabo ibihumbi 320 kurwanira Amerika.
Iyi filime y'Abanya-Koreya y'Epfo , harimo igice umwe mu bakinnyi ukina yitwa Dae-ho ukina yambaye nimero 388 aho aganira na mugenzi we Jung-bae ku rugendo rwe mu gisirikare.
Jung-bae baba barahuriye muri filime nawe aba yari yarabaye umusirikare mukuru urwanira mu mazi.
Uyu mugabo yumvikana amubwira ati “Umuryango wawe wakohereje kurwanira mu mazi? Wari umwana w’agaciro!”
Dae-ho ahita amusubiza ati “Papa yanyoherejeyo kugira ngo nkomere. Yari umusirikare warwanye mu ntambara ya Vietnam.” Jung-bae ahita amusubiza ati “So ashobora kuba yari umuntu w’icyubahiro.”
Aya magambo yateje impaka mu baturage b’Abanya-Vietnam, bavuga ko gushimagiza abasirikare b’Abanya-Koreya y’Epfo nk’abantu “b’icyubahiro” kubera uruhare bagize mu ntambara ya Vietnam bidakwiriye.
Ikinyamakuru cya Leta muri Vietnam Lao Dong cyatangaje ko Minisiteri y'Umuco iri gusuzuma ikibazo cyagaragajwe n'abaturage, aho bamwe basaba ko yanahagarikwa.
Ntabwo ari ubwa Mbere filime yo muri Koreya y'Epfo iteza impagaragara muri Vietnam kuko mu 2022 indi yiswe 'Little Women' yarahagaritswe nyuma yo gushinjwa kugoreka amateka y'Igihugu.
Iyi filime igice cya Gatatu kizasohoka ku wa 27 Kamena 2025 ndetse cyikazaba ari icya nyuma nk'uko bitangazwa.

Dae-ho na Jung-bae bateje impagarara muri Vietnam
