Jay-Z yagejejwe mu rukiko azira kwihakana umwana

Jay-Z yagejejwe mu rukiko azira kwihakana umwana

 May 9, 2023 - 03:02

Umuraperi Jay Z yagejejwe mu rukiko n'umusore umushinja kuba ari se kandi ko yamutereranye mu myaka yose ishize.

Ikinyamakuru Daily Mail kiratangaza ko umusore witwa Rymir Satterthwaithe w’imyaka 30 yajyanye mu rukiko Umuraperi Jay Z ko yamutereranye we na Nyina bakimubyara.

Uyu musore Rymir avuga ko Nyina ari Wanda ndetse na se akaba Shawn Carter uzwi cyane nka Jay Z , akaba akomeza avuga ko bamubyaye mu 1993.

Rymir Satterthwaithe w’imyaka 30 y’amavuko wo mu gace ka Queens muri Leta ya New York, abamwunganira mu mategeko bagejeje impapuro mu rukiko zigaragaza ko Jay Z yakundanye na nyina Wanda kuva mu 1989 kugeza mu 1993 ndetse zinavuga ko batandukanye akimara gusama.

Kuri iyi ngingo ikinyamakuru The Sun, kivuga ko nyina wa Rymir, yahuye na Jay-Z muri Philadelphia mu 1992.

Rymir aravuga ko ari umuhungu wa Jay Z 

Nyina wa Rymir yabwiye The Sun ko kandi bahuye bakaryamana nyuma yaho bakabonana ibyumweru bike bikarangira atongeye kumuca iryera.

Daily Mail yatangaje ko Rymir avuga ko yahaye urukiko ibimenyetso birimo n’amafoto ya nyina agikundana na Jay Z ndetse ko hari abatangabuhamya 3 bemeza ko uyu muraperi yateye inda nyina.

Nubwo bimeze gutya, ikipe ihagarariye Jay Z mu mategeko yamaze gusaba urukiko gutesha agaciro ikirego cya Rymir kandi ko amaze igihe abeshya ko ari umuhungu wa Jay Z ku nyungu ze bwite.

Ku rundi ruhande Jay Z nawe yihakanye uyu muhungu Ryamir ku mugaragaro abicishije mu ndirimbo ye yise “Legacy” yasohotse kuri album ye 4:4 yamuritse mu 2017 aho yumvikanye ahakana kuba Se w’uyu muhungu.

Muri rusange uyu musore icyo yifuza ni uko yamenya se umubyara adakurikiye amafaranga nk'uko babitekereza.

Ryamar arashaka ko Jay Z yakwemera gupimisha ibizamini by'amaraso 

Yagize ati "Sinshaka amafaranga nk’uko benshi babitekereza. Ndashaka ukuri kugira ngo menye Papa wanjye. Ni ibintu byoroshye Jay Z, yemeye gufata DNA nkamenya ko ariwe Papa koko cyangwa atari we bikarangira. Mpangayikishijwe no kumenya inkomoko yanjye."