FERWAFA yasabye imbabazi abanyarwanda

FERWAFA yasabye imbabazi abanyarwanda

 May 20, 2023 - 08:02

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ryasabye imbabazi nyuma y'amakosa yatumye Amavubi aterwa Mpaga.

Mu matwi y'abanyarwanda haherutse gutaha inkuru y'incamugongo nyuma y'uko ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Africa(CAF), yamenyesheje FERWAFA ko ikipe y'igihugu Amavubi yatewe mpaga.

Ibi byabaye nyumaa y'uko Benin yareze u Rwanda gukinisha Muhire Kevin ufite amakarita abiri y'umuhondo, akaba yarakinishijwe umukino wo kwishyura u Rwanda rwakinnyemo na Benin mu gushaka itike y'Igikombe cy'Africa kandi atari kuwukina.

Nyuma y'ibi mu ijoro ryahise nibwo hasohotse amakuru yemeza ko Rutayisire Jackson Team Manager w'Amavubi yamaze gusezera ku mirimo ye, uyu akaba ariwe wari ashinzwe kumenya ko Muhire Kevin afite amakarita atamwemerera gukina uwo mukino.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo FERWAFA yasohoye itangazo rigenewe abanyarwanda isaba imbabazi ku bw'aya makosa yabayeho, ndetse yizeza abanyarwanda ko hafashwe ingamba kugira ngo bitazongera.

Itangazo FERWAFA yasohoye

Nyuma yo guterwa mpaga, ikipe y'igihugu Amavubi yahise iba iya nyuma mu itsinda L iherereyemo aho ifite amanota abiri gusa. Itsinda riyobowe na Senegal ifite amanota 12 ikaba yaramaze kubona itike, mu gihe Mozambique na Senegal zifite amanota ane.