Ese ni iki cyatumye abana ba Shakira na Piqué babuzwa  kujya mu bukwe bwa se wabo

Ese ni iki cyatumye abana ba Shakira na Piqué babuzwa kujya mu bukwe bwa se wabo

 Jun 25, 2023 - 14:21

Nyuma yuko bimenyekanye ko abana ba Shakira na Piqué batazajya mu bukwe bwa nyirarume buri mu kwezi gutaha, ukuri kwamenyekanye.

Gerard Pique wahoze ari myugariro w’ikipe ya FC Barcelona, aherutse kugaragara ku kibuga cy’indege cya Miami vuba aha hamwe n’abana be yabyaranye na Shakira.

Milan na Sasha bagaragaye bafashe ukuboko kwa se ubwo basubiraga i Miami hamwe na nyina, nyuma yo kumara iminsi mike muri Spain. Ibi ntabwo byari byitezwe, kuko Pique yari yasabye uruhushya rwa Shakira kugira ngo abana bitabire ubukwe bwa murumuna we.

Shakira ntabwo yifuzaga ko abana be bahura n'umukunzi wa Piqué 

Ubukwe, ibirori bikomeye ku muryango wa Pique, bizaba ku ya 23 Nyakanga. Icyakora, uyu muhanzikazi w’icyamamare yahise yanga igitekerezo cyo kwemerera abana guherekeza se mu bukwe bwa nyirarume. Shakira yahisemo kutongera igihe bagombaga kuguma  i Barcelona, ngo barenze icyo bari bumvikanyeho mbere.

Nkuko byatangajwe n’umunyamakuru Pepe del Real, wacishije aya makuru kuri El programa de Ana Rosa, ngo hari ingingo mu masezerano yo gutandukana yashyizweho umukono na Shakira na Pique, agena ushobora gutura mu nzu no kubana n’abana.

Iyi ngingo yagomba gushyirwa mu bikorwa na Shakira mu rwego rwo kurinda imibereho myiza y’abana bato no kumenya neza ko bari mu buzima bwa se gusa batabavanze mu bibazo byabo.

Uyu munyamakuru yagize ati:“Pique yakoze ibishoboka byose kugira ngo yumvikane na Shakira kugira ngo abyemere, ariko ikibazo ni uko yamumenyesheje ko ayo masezerano avuga ko umukunzi we mushya, keretse byemeranijweho n’impande zombi, adashobora guhura n’aba bana.

Shakira ntiyifuza inzira iyo ari yo yose yatuma abana be bahura n'ukunzi wa Piqué, Clara Chia 

Mu by’ukuri, ubwo Pique yagezaga abana mu rugo, umukunzi we Clara Chia yahise yimukira mu rugo rw’ababyeyi be. Aho gusangira inzu imwe, yagumye iwabo. Pique yagize ati:” Shakira aramutse ansigiye abana, sinaba nemerewe kuzana umukunzi wanjye mu rugo.”